Trump yikomye itegeko rishya ry’ubutaka muri Afurika y’Epfo

Kuri iki Cyumweru Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Afurika y’Epfo iri “kwambura” abantu ubutaka no “gufata nabi amatsinda amwe y’abantu” ku buryo agiye guhagarika inkunga yageneraga iki gihugu kugeza habaye iperereza.

Yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe Truth Social, Tump yagize ati:”Afurika y’Epfo iri kwambura abantu ubutaka kandi igafata nabi cyane amatsinda amwe y’abantu,”

Yongeyeho ati:”Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizabyihanganira, tuzakora ibikenewe. Nanone, ngiye guhagarika inkunga yose y’igihe kizaza yahabwaga Afurika y’Epfo kugeza iperereza ryimbitse kuri ibi ribaye!”

Ikibazo cy’ubutaka muri Afurika y’Epfo kimaze igihe kirekire gitera ubwumvikane buke, aho ibikorwa bigamije gukosora ubusumbane bwatewe n’ubutegetsi bw’abazungu byakomeje kunengwa n’abarimo abanyapolitiki badakunda impinduka.

Muri abo, harimo Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi wavukiye muri Afurika y’Epfo, akaba n’umujyanama ukomeye wa Trump.

Mu kwezi gushize, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashyize umukono ku mushinga w’itegeko ryorohereza leta gusaranganya ubutaka mu nyungu rusange.

Iryo tegeko rigamije gukemura ubusumbane bushingiye ku moko mu bijyanye no gutunga ubutaka, ubusumbane bukiriho nyuma y’imyaka mirongo itatu ‘apartheid’ irangiye mu 1994.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yasubije ku butumwa bwa Trump ivuga iti: “Twizera ko abajyanama ba Perezida Trump bazakoresha igihe cy’iperereza kugira ngo basobanukirwe neza politiki za Afurika y’Epfo mu buryo bujyanye n’imiyoborere ishingiye ku itegeko nshinga.”

Yakomeje igira iti: “Birashoboka ko bizagaragara ko itegeko ryacu ryo gusaranganya imitungo atari iridasanzwe, kuko byinshi mu bihugu bifite amategeko nk’ayo.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Donald Trump, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaje ko azahagarika inkunga yahabwaga Afurika y’Epfo, ashingiye ku bivugwa byo kwambura abantu ubutaka.

Mu magambo ye Ramaphosa yagize ati: “Dutegerezanyije amatsiko kwifatanya n’ubuyobozi bwa Trump kuri politiki yo kuvugurura ubutaka n’ibibazo bifitanye isano n’ibihugu byombi. Turizera ko muri ibyo bikorwa, duhuza imyumvire myiza kandi ihuriweho kuri ibyo bibazo.”

Muri iki gitondo kandi, isoko ry’ifaranga rya Afurika y’Epfo (rand), isoko ry’imari n’imigabane, n’impapuru mvujwafaranga za leta byagabanutse nyuma y’uko Donald Trump, atangaje ko azahagarika inkunga yahabwaga icyo gihugu.