Leta y’Ubushinwa yatangaje ko yakatiye umugabo witwa Zhou Jiasheng igihano cy’urupfu, nyuma y’igitero yagabye ku modoka itwara abanyeshuri b’Abayapani biga mu gihugu cy’Ubushinwa.
Ku itariki ya 24 Kamena 2024, nibwo uyu mugabo w’imyaka 52 warufite icyuma yasagariye umugore wari uvanye umwana ku ishuri, birangira icyo gitero kiguyemo umugore w’umuyapani wagerageje kubatabara.
Nkuko Leta y’Ubushinwa ibitangaza, icyo gitero cyabereye hanze y’Ishuri ryigamo Abayapani batuye muri icyo gihugu, giherereye mu Ntara ya Suzhou.
Iki ni kimwe mu bitero bitatu byagabwe ku banyamahanga baba mu gihugu cy’Ubushinwa.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’Ubushinwa, Yoshimasa Hayashi, yavuze ko urukiko rwemeje ko icyo gitero cyari “ubwicanyi bwari bwateguwe, kandi ko igihano cyatanzwe kubera “ingaruka zikomeye ubwicanyi bwagize ku muryango wiciwe”.
Hayashi yongeyeho ko, kwica cyangwa gukomeretsa umuntu byumwihariko abana ari ““icyaha kidashobora kubabarirwa na gato.”
Si Zhou iwe gusa uherutse guhanishwa igihano cy’urupfu, kuko ku wa mbere undi mugabo wishe abantu 35 abagongesheje imodoka yahanishijwe igihano cy’urupfu, ndetse n’undi mugabo wagonze abana n’ababyeyi babo ku ishuri bigahitana 30 nawe yahanishijwe gupfa mu Ukuboza k’umwaka ushize.
Muri 2023, ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu (Amnesty International) watangaje ko abantu 1,153 bahanishijwe igihano cy’urupfu.
