OIP-1.jpg

Menya dosiye Trump yahereyeho akigera muri ‘White House’

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, Perezida Donald Trump ntiyatindiganyije mu gusinya inyandiko nyinshi kugira ngo ashyire mu bikorwa imigambi ye.

Yicaye ku meza, yajyaga azanirwa inyandiko imwe ku yindi ngo asinye imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye muri Capitol One Arena i Washington no muri White House.

Izi nyandiko zari ziganjemo iteka rya perezida. Iteka rya perezida ni itegeko ryanditse rishyirwaho na perezida, kandi ridacyeneye kwemezwa n’abandi banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iteka riba rifite imbaraga cyane, ariko rigomba kuba ryemewe n’amategeko kandi ntirigomba guhonyora Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uru rwego, ICK News yaguteguriye zimwe mu nyandiko Perezida Trump yehereyeho asinya.

Iteka rikura Amerika muri OMS

Akigera mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Trump yihutiye gusoza ibyo yari yaratangiye kuri manda ye ya mbere aho yahise asinya iteka rikura Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Amerika niyo yateraga inkunga nyinshi iri OMS ndetse ni nacyo gihugu kigira uruhare runini mu bikorwa by’iri shami birimo ubufatanye n’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (NIH) ku bibazo birimo nko gukumira kanseri no kubungabunga umutekano w’ubuzima ku isi.

Trump avuga ko Amerika itanga amafaranga menshi muri iri shami mu gihe u Bushinwa butanga make kandi ari igihugu kinini. Bivugwa ko Amerika itanga miliyoni 500 z’amadorari buri mwaka mu gihe u Bushinwa butanga miliyoni 39.

Amerika iyari yarinjiye muri OMS mu mwaka w’1948.

Muri 2020, Trump yashatse gukura Amerika muri OMS gusa atambamirwa n’uko yatsinzwe muri manda yakurikiyeho bituma Biden atesha agaciro icyemezo yari yafashe cyo gukura Amerika muri OMS.

Iteka ryongerera Tik Tok igihe cyo gukorera muri Amerika

Nk’uko yabisezeranije mbere y’irahira rye, Perezida Trump yashyize umukono ku itegeko ridindiza ihagarikwa rya TikTok muri Amerika.

Iminsi 75 y’inyongera niyo yahawe ba nyiri uru rubuga nkoranyambaga, ByteDance kugira ngo bubahirize ihagarikwa cyangwa igurishwa rya Tik Tok kuri sosiyete y’Abanyamerika.

Donald Trump yari yavuze ko iri teka rizaha TikTok igihe cyo kubona umufatanyabikorwa muri Amerika.

Abajijwe icyo iki gikorwa gisobanuye nyuma yo kugisinyira, yavuze ko kimuha uburenganzira bwo “kuyigurisha cyangwa kuyifunga.”

Iteka ry’abinjira n’abasohoka

Imwe mu ntego nyamukuru za politiki ya Trump ni ugukaza umutekano ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique kugira ngo ahagarike abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi yashyize umukono ku mategeko menshi ya perezida kuri iyi ngingo.

Muri byo harimo gutangaza ko abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe ku mupaka byihutirwa mu gihugu no gutegeka igisirikare “gufunga” umupaka.

Yanasinye iteka rihanagura uburenganzira bw’ubwenegihugu bw’amavuko “birthright citizenship” ku bana bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bimukira binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

‘Birthright citizenship’ ni uburenganzira butuma umuntu wavukiye muri Amerika ahita ahabwa ubwenegihugu bw’Amerika. Icyakora, iri teka rishobora kuzahura n’inzitizi za politiki ndetse n’iz’amategeko.

Iteka rikura Amerika mu masezerano y’i Paris agamije kurengera ikirere

Donald Trump yasinye iteka rya perezida kugira ngo asubiremo icyemezo cyo gukura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ikirere, amasezerano akomeye mpuzamahanga agamije gufata ingamba ku mihindagurikire y’ikirere.

Yari yarabanje gukura Amerika muri ayo masezerano mu mwaka wa 2017, ariko kimwe mu bikorwa bya mbere bya Joe Biden nka perezida muri 2021 kwari ugusubizamo Amerika.

Trump yahagaritse ingamba zari zashyizweho na Perezida wahozeho Joe Biden zo guteza imbere imirimo yita ku bidukikije no kugabanya ihumana ry’ikirere.

Aho kubikomeza, yatangaje ko hari ikibazo cy’ingufu mu gihugu, asezeranya kongera umusaruro wa peteroli na gazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iteka riha imbabazi abantu 1600 bagaragaye mu mvururu zo ku wa 6 Mutarama 2021

Perezida Trump yatanze imbabazi ku bantu basaga 1,600 bari bagize uruhare mu bitero byabereye ku Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 6 Mutarama 2021.

Ibyo bikorwa by’imvururu byabaye nyuma y’uko Donald Trump atsinzwe amatora yo mu 2020 na Joe Biden.

Benshi mu bakoze izo mvururu barafashwe barafungwa, ariko iteka rya Perezida Trump riteganya ko abo bantu bafungurwa.

Mu bindi Trump yasinyiye cyangwa yagize ibyo atangazaho harimo gahunda z’ubwuzuzanye, amahirwe angana, no kwishyira hamwe muri guverinoma ihuriwe na leta.

Mu ijambo rye ryo kurahira Trump yagize ati “Tuzubaka sosiyete idashingiye ku ibara ry’uruhu, ahubwo ishingiye ku bushobozi.”

Iteka rindi rivuga ko politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ukwemera ibitsina bibiri gusa,- gabo n’igitsina gore — harimo no ku nyandiko za leta zose, nka pasiporo na viza.

Muri 2022, ubuyobozi bwa Biden bwemereye abenegihugu ba Amerika guhitamo ikimenyetso cy’igitsina kitagira icyiciro, “X”, kuri pasiporo zabo.

Hari kandi impinduka muri guverinoma. Nk’uko byari byitezwe, Trump yasinyiye iteka ryemeza ku mugaragaro ishyirwaho ry’ishami rishinzwe imikorere myiza ya Leta (DOGE), ifite inshingano zo kugabanya amafaranga asohoka muri leta.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads