Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Dr Livin Uwemeye, yatangaje ko umubare w’abarwayi babagwa indwara y’ishaza (cataract) muri ibi bitaro wikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu ishize.
Yabigarutseho mu ihuriro ryiswe “Cataract Symposium Day” ryahuje abaganga b’amaso n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kuvura amaso baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, mu Bwongereza na Ireland. Iri huriro ryabereye muri Hotel St André i Kabgayi ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026.
Mu butumwa bwe, Dr Uwemeye yavuze ko n’ubwo umubare w’abaganga b’inzobere mu kuvura no kubaga indwara y’ishaza ukiri muto, bishimira ko umubare w’abarwayi babagwa wikubye inshuro ebyiri mu myaka itanu ishize. Yagaragaje ko ibi bigaragaza umusaruro uva mu mahugurwa atangwa n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi.

Yagize ati: “Iyo turebye umubare w’ababaga indwara y’ishaza dusanga ukiri munsi ya 50%. Ni umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’abakeneye kubagwa, kandi hari n’igihe usanga n’ababazwe umusaruro utagera ku kigero cy’ijana ku ijana.”
Agaruka ku mpamvu yatumye bategura iri huriro, Dr Uwemeye yavuze ko indwara y’ishaza iri mu ziza ku isonga mu gutera ubuhumyi ku Isi, nyamara umubare w’abayibagwa ukiri hasi.
Yagize ati: “Twatangiye gutegura iri huriro dushingiye ku kibazo cy’indwara y’ishaza iri mu zitera ubuhumyi butari ngombwa, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’ibyo muri Afurika, nubwo no mu bihugu byateye imbere igaragara. Twatekereje ko iri huriro ryadufasha kongera kungurana ubumenyi, kureba ikoranabuhanga rigezweho no kurebera hamwe ibibazo bihari, tugafata ingamba zo kubikemura.”
Dr Uwemeye yakomeje avuga ko nta buryo bwihariye bwo kwirinda indwara y’ishaza, kuko akenshi ijyana n’imyaka umuntu agenda agira. Yasabye abantu kujya bihutira kujya kwa muganga igihe babonye impinduka mu buryo babonamo, kugira ngo birinde ubuhumyi butari ngombwa.
Ati: “Nta buryo bwo kuyirinda buhari. Icy’ingenzi ni ukumenya ko ubuvuzi bwayo buhari kandi butangwa. Iyo umuntu atangiye kutabona neza cyangwa akabona impinduka mu mirebere ye, agomba kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa.”
Dr Gisagara Egide, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko iri huriro rifite akamaro kanini kuko rifasha abaganga guhura n’inzobere zitandukanye bagasangira ubumenyi.
Yagize ati: “Iri huriro rifasha guhuza abaganga b’amaso n’inzobere zitandukanye tukungurana ubumenyi. Ibi bidufasha kwigisha neza abanyeshuri bacu, kandi iyo twigishije neza na serivisi duha abarwayi irushaho kuba nziza.”

Yongeyeho ko iri huriro rikwiye gukomeza kuba ngarukamwaka kandi rikaguka rikagera no mu bindi bice by’igihugu kugira ngo ryitabirwe n’abenshi.
Ati: “Iki ni igikorwa ngarukamwaka, ariko byarushaho kuba byiza kiramutse kibaye inshuro irenze imwe mu mwaka. Ikindi, kubera ko kibera i Kabgayi gusa, hari abantu bamwe bitaborohera kuhagera. Mu gihe cyabera no mu bindi bice by’igihugu, byafasha benshi kurushaho kucyitabira.”
Dr Gisagara kandi yashishikarije abifuza gukora umwuga w’ubuvuzi bw’amaso kuwitabira, avuga ko hakiri icyuho kinini mu baganga b’amaso.
Ati: “Ugereranyije, abari mu buvuzi bw’amaso bangana na 40% by’abakenewe, bivuze ko 60% tukibabura. Turashishikariza rero abifuza uyu mwuga kuwugana, tugafatanya kuvura Abanyarwanda.”
Dr Iggy Ndevowa, umuganga w’amaso waturutse muri Uganda, yavuze ko iri huriro ryamuhaye ubumenyi bwinshi burenze ibyo yari yiteze.
Yagize ati: “Twasangiye ubumenyi bwinshi kuko hari byinshi twigiye ku bandi. Ibyo nungutse birenze cyane ibyo nari niteze. Aya mahugurwa yagaragaje mu buryo burambuye uburyo butandukanye bwo kubaga indwara y’ishaza, amakosa ashobora kubaho n’uko yakemurwa, bikadufasha kurushaho kugira icyizere mu kuvura abarwayi.”

Yongeyeho ko kwiga no gukomeza kongera ubumenyi ari ingenzi ku baganga b’amaso, kuko bituma barushaho kunoza serivisi batanga.
Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bikomeje kwishimira umusaruro uva mu mahugurwa bitegura, ariko bikomeza no kongera imbaraga mu gushaka icyatuma ubuvuzi bw’amaso butera imbere kugira ngo ubuhumyi bugabanuke.

