Akarere ka Ruhango, kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagiye gutangira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kirambuye k’imikoreshereze y’ubutaka kugeza mu mwaka wa 2050.
Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), muri iki gishushanyo mbonera, biteganyijwe ko Umujyi wa Ruhango uza utuwe n’abagera ku bihumbi 250,000 ku buso bwa hegitari 3,350.
Ibindi bice biteganyijwe gutezwa imbere nka santere z’ubucuruzi ni Kinazi, Byimana na Gitwe-Buhanda, aho hitezwe gutuzwa abagera ku bihumbi 74,000.
Mu rwego rwo kunoza imiturire, hateganyijwe kuvugurura ahasanzwe hatuwe mu kajagari mu mujyi wa Ruhango no mu nkengero zawo, no guteza imbere inyubako za ‘4-in-1’ na ‘8-in-1’, inzu zubatsemo amacumbi ane cyangwa umunani, mu rwego rwo kugabanya imiturire idateguwe neza no gukoresha neza ubutaka.
Imishinga itanu y’ingenzi izahindura isura y’Akarere ka Ruhango
Nk’uko bitangazwa na TNT, hari imishinga itanu y’ingenzi izahindura isura y’akarere ka Ruhango ariyo; gushyiraho agace k’inganda zikorera umusaruro w’ubuhinzi, Nyirakiyange Eco-Park, Guhanga ahantu nyaburanga hashingiye ku muco n’imyemerere, Ihuriro ry’ubucuruzi ry’Amajyepfo, Gutera kawa no kuhira imyaka mu Mayaga.
1. Agace k’inganda zikorera umusaruro w’ubuhinzi
Biteganyijwe ko hazashyirwaho agace k’inganda zihuriza hamwe ibikorwa byo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi. Izi nganda zizajya zitunganya ibiribwa birimo imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, umuceri, ikawa, imbuto, ibigori n’imbuto z’akayiko.
Izi nganda zizubakwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, zibashe kongerera agaciro umusaruro w’abaturage, bityo ugezwe ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.
2. Nyirakiyange Eco-Park
Mu gishushanyo mbonera cy’akarere, igishanga cya Nyirakiyange kizahindurwa icyanya kirengera ibidukikije (eco-park) ku buso bwa hegitari 3.6. Hazubakwa ibikorwa remezo bishobora kwakira ba mukerarugendo, harimo amahoteli n’andi mazu afasha mu bukerarugendo.
Hari kandi ubuso bwa hegitari 17 bwagenewe ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije no ku busitani rusange, ndetse n’urutare rwa Kamegeri ruzatezwa imbere nk’agace k’ubukerarugendo bujyanye n’ibidukikije, ku buso bwa hegitari 8.9.
Hazakorwa n’inyigo ku hantu 14 hatekerejweho nk’ahafite amahirwe y’ubukerarugendo, nk’uko bigaragara muri iki gishushanyo mbonera.
3. Guhanga ahantu nyaburanga hashingiye ku muco n’imyemerere
Akarere ka Ruhango gasanzwe kazwi nk’ahantu hitabirwa cyane n’abakora ingendo z’ubukerarugendo bushingiye ku myemerere.
By’umwihariko, ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe- hafunzwe by’agateganyo– n’agace ka Gitwe hateganyijwe kuzakorerwa ibikorwa bigamije guhindura ibyo bice ibigo mpuzamahanga byakira ubukerarugendo bushingiye ku muco n’imyemerere.
Hazubakwa ubusitani bwo gusengeramo, inzu ndangamurage y’iyobokamana, ikigo kigamije imishyikirano hagati y’amadini ndetse n’amacumbi y’abashyitsi n’abazaba baje mu rugendo Nyobokamana.
4. Ihuriro ry’ubucuruzi ry’Amajyepfo
Akarere ka Ruhango gaherereye hagati mu Ntara y’Amajyepfo, ahazwi nka “Koridoro y’Amajyepfo”, ihuza imijyi ya Bugesera, Muhanga na Huye. Aho gaherereye byatumye Ruhango iba ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi n’itumanaho hagati y’iyo mijyi.
5. Gutera kawa no kuhira imyaka mu Mayaga
Mu gace k’Amayaga, cyane cyane mu mirenge ya Mwendo na Kinihira, hateganyijwe ibikorwa byo kongera amazi yuhira imyaka binyuze mu bikorwa byo kubaka imiyoboro y’amazi no kuyihuza n’utwogero dusanzwe dukoreshwa mu buhinzi.
Ku misozi y’ako gace, hateganyijwe guhingwa kawa ku buso bunini, hagamijwe kongera umusaruro no kuwutunganya mu buryo bugezweho.
