Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2025 Abiyeguriye Imana barimo Abepiskopi, Abapadiri, Imiryango itandukanye y’Ababikira, n’iy’Abafurere n’Abakristu bateraniye i Kibeho bizihiza umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana.

Kuri iyi nshuro Kandi uyu munsi ukaba wanahuriranye no kwizihiza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu, n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda.
Ni umunsi wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Antoni Cardinal Kambanda, Arikiyeskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi b’u Rwanda.

Karidinal Antoni yifashishine ivanjiri ya Luka, akaba yasabye Abiyeguriye Imana kugira umwanya w’isengesho uhagije kugira ngo bibafashe kuba mu isi ariko atari abisi ndetse abababonye bababone mu byiza bakora aho kubabonera mu mwambaro bambaye
Mu kiganiro aherutse kugirana na KINYAMATEKA, Padiri Eugene Niyonzima, Umukuru w’Abapalotini mu Rwanda, Congo n’u Bubiligi, akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana (COSUMAR), yavuze ko guhera mu 1997 aribwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashyizeho umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana.
Ngo uwo munsi yawushyizeho afite ntego yo kugira isi yongere imenye agaciro k’Abiyeguriye ndetse na Kiliziya nayo imenye ubukungu buri muri iyo miryango.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari hanagamijwe kugira ngo iyo miryango yongere yiyumvemo ikinyotera cy’ubukungu bw’impano yihariye y’umuhamagaro n’agaciro kayo.

Padiri Eugene avuga ko kuva 1997 buri taliki aya 02 Gashyantare muri Kiliziya hizihizwa umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana ugahuzwa n’umunsi Mukuru wa Yezu aturwa Imana mu ngoro.
Amateka n’ivuka ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana
Kiliziya itangira ubutumwa bwayo mu Rwanda, iyo nkuru nziza yazanywe n’Abiyeguriye Imana aribo bitwaga Abapadiri bera.
Padiri Eugene asobanura ko bataje ari Abapadiri bera gusa kuko bazanye na bashiki babo (Ababikira bera) babaherekeje, bagenda baguka ari nako inkuru nziza igenda ikwira hose.
Avuga ko mu 1912 Musenyeri Yohani Yozefu Hiliti wabarizwaga ku Nyundo wari umaze kugirwa Umuyobozi wa Vikariya ya Kivu, yasabye Ababikira bera kudaha inyigisho zonyine abakobwa bakiri bato ahubwo anababwira ko bagomba kubabwira n’iby’umuhamagaro wabo.
Avuga ko Myr Yohani Yozefu Hiliti yatangiye no kwakira ibijyanye n’imihamagaro ya Gisaserdoti mu gihe Mama Ignace wa Lowayola nawe yatangiye kwakira imihamagaro y’Abakobwa b’Abanyarwandakazi bashaka kwiha Imana n’ubwo byari bigoye bishingiye ku muco Nyarwanda utarabyumvaga.
Ati “Batangiye ibyiciro byose Abihayimana basanzwe banyuramo n’uko taliki ya 24 Werurwe1919 umukobwa wa mbere mu Rwanda, Nyakwigendera Mariya Yohana Nyirabayovu wakomokaga i Kabgayi abimburira abandi bose kwiha Imana ndetse biba intangiriro y’ivuka ry’Umuryango w’Abenebikira n’abandi baza bamukuriye. Kuri ubu uwo muryango wabaye nk’igiti cy’inganzamarumbo.”
Padiri Eugene avuga ko hari na Basaza babo bari baratangiye na mbere hose ariko baza kwiremamo umuryango wundi w’Abafurere b’Abayozefiti.
Avuga ko hari n’indi miryango yakurikiyeho irimo umuryango w’Abizera Mariya bashinzwe n’Umupadiri w’Umunyarwanda witwa Padiri Sekamonyo, havuka uw’Abarangarukundo bashinzwe na Padiri Celestin Niwenshuti kandi hari n’iyashinzwe nyuma ubu nayo ikaba ikomeye.
Umusanzu w’Abiyeguriye Imana ku butumwa bwa Kiliziya
Padiri Eugene avuga ko kuva mu ntangiriro hagaragara imirongo Abiyeguriye Imana bagenda bakoreramo harimo nka serivisi y’urukundo.
Ati “Mu gihugu hari ibikorwa bitandukanye bigaragara by’urukundo uhereye kuri Ndagijimana Fleppo washinze ikigo cya Gatagara gifasha abana bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kwiga no kuzagira icyo bifasha abo bana mu buzima bwabo.”
Hari ikigo cyashinzwe n’Abafurere b’urukundo giherereye i Ndera kizwiho gufasha abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Abihayimana banatanga serivisi y’ukwemera kuva bagera mu Rwanda, kandi imibare y’abemera igaragara ngo ihamya ko abo biyeguriye Imana bahamije ukwemera mu bantu.
Padiri Eugene avuga ko indi ntego Abiyeguriye Imana bakora irebana no kubiba amizero mu bantu, ari nayo ntego ya Yubile yabo. Avuga ko yaba abantu bakuru, urubyiruko cyangwa abana baba abavukanye ibibazo, uburwayi, n’abavutse neza, bose ngo bababibamo amizero ko ejo habo ari heza.
Avuga ko by’umwihariko babaha ubumenyi n’uburere bubibagaragaririza. Akomeza avuga ko hari ahantu abantu barwaye cyane bajya bategereje kwitahira abo n’abo ngo bababibamo amizero dore hari n’ibigo by’Ababikira biri i Kabuga n’i Kinyinya bibakurikirana bakabaha amizero yo kuzataha neza.
Padiri Eugene yibutsa Abiyeguriye Imana ko bahamagarirwa kudashukwa n’iyi si ngo ibateshe umurongo, kudashukwa n’ibishashagirana byatuma babona isha itamba bagata urwo bari bambaye.
