Uko imyaka igenda ishira, niko ubwiyongere bwa gatanya bugenda bufata indi ntera mu Rwanda.
Ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye. Nko muri 2016, uyu mubare wari hasi kuko inkiko zakiriye ibirego bya gatanya 21, muri 2017 biba 69 mu gihe muri 2018 ibirego byageze ku 1,311.
Mu 2019, imiryango ibihumbi 8,941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe muri 2020 inkiko zakiriye ibirego ibihumbi 3,213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku bihumbi 3,322.
Gusa muri raporo iheruka y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango ibihumbi 2,833 ariyo yatse gatanya muri 2023/2024, kuko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko muri uwo mwaka, zingana n’ibihumbi 25,481, izo zirebana n’abashatse gutandukana burundu kw’abashakanye nizo zari ku isonga.
Nubwo hari ubwo imibare y’abatandukana ijya igabanuka, ntibisobanuye ko iki kibazo kidahangayikishije umuryango Nyarwanda.
Ibi nibyo bituma benshi bibaza impamvu y’ubwiyongere bwa gatanya. Hari abibaza bati ese, ni nuko abashakanye batakibasha kwihanganirana?
Buri wese agira impamvu ze bwite zituma ahitamo gutandukana n’uwo bashyingiranywe, icyakora, hari impamvu zigenda ziza ku isonga muri iki gihe zirimo; gucana inyuma, kutumvikana ku mutungo, intonganya za buri gihe, ihohoterwa rikorerwa mu rugo, gushakana abantu batieguye, kutuzuza inshingano z’urugo, kubura ubwuzuzanye, n’izindi mpamvu nyinshi zinyuranye.

Mu kiganiro aherutse kugirira ku muyoboro wa YouTube ‘MIE Empire’ Pasitori Dr. Rutayisire Antoine avuga ko zimwe mu mpamvu ziri inyuma y’ubwiyongere bwa gatanya zishingiye ku kuba abantu basigaye bashakana bataziranye.
Pasitori Rutayisire avuga ko mu myaka ya kera, umuhungu n’umukobwa bashakanaga baziranye cyane ndetse n’imiryango yabo iziranye.
Ati “Kera umuntu yarongoraga hafi aho, ntabwo umuhungu w’i Karongi yari kuzigera arongora umukobwa w’i Kirehe kuko ntiyari kumenya ko anabaho.”
Avuga ko hashingiwe ku kuba abantu barashakanaga baziranye ndetse n’imiryango iziranye byatumaga no mu gihe havutse ikibazo gikemurwa mu buryo bworoshye kuko imiryango yicaraga ikakiganiraho, igakomakoma, bityo abana bagakomeza kubana.
Ati “Naho muri iki gihe imiryango imenya ikibazo abana barabonye gatanya.”
Hakorwa iki ngo gatanya zigabanuke?

Agaruka ku cyakorwa ngo Gatanya zigabanuke, Pasitori Rutayisire avuga ko abashakana bakwiye kubanza kumenya ko ireme ry’umuryango riba rigizwe n’inshingano ngari.
Avuga ko uburezi ku basore n’abakobwa bubategurira kuba abagabo nya bagabo n’abagore nya bagore ari ingenzi cyane kugira ngo habeho ireme ry’umuryango.
Pasitori Rutayisire asanga amashuri, amadini n’amatorero n’imiryango ari byo bikwiye gutahiriza umugozi umwe mu gutegura abakiri bato kuzaba abagabo n’abagore.
Ati “Urubyiruko rukwiye kwigishwa kubaka urugo kuva bakiri abana. Kwiga uko umuntu yitwara mu rugo, uko umugabo atega amatwi umugore we n’ibindi.”
Ikindi avuga ngo ni uko hakwiye kubaho icyo yise kurema imiryango mishya by’umwihariko ku bantu bashinze urugo ariko bari kure y’imiryango yabo.
Yatanze urugero agira ati: “Niba uba i Kigali, ukaba usengera nko muri Angilikani y’i Remera, bakuremere umuryango, wa muryango wajya ukubuza gusenya (urugo), urimo abantu wiyumvamo, ukakuba hafi, ku buryo uvuga uti ‘bariya bantu ni inyangamugayo, iyo byatunaniye turabasanga bakatugira inama.”
Icyakora ngo n’ababyeyi babo ntibakwiye gutererana abana babo. Ati “Bagakwiye kujya bicarana nabo bakabaza uko ingo zabo zimeze kugira ngo niba hari utubazo batuganireho tube twashakirwa ibisubizo bitarakomera.”
Pasitori Rutayisire agira inama abubatse cyangwa abitegura kubaka ingo ko bagakwiye kwitondera inama zose bahabwa kuko harimo n’ababayobya ku buryo bishobora gutuma barushaho gusenya aho gukomeza urugo.
Muri Rusange, Rutayisire asanga kurema imiryango mishya, no kwitondera inama zose bahabwa, gukundana, gushyira Imana mu rugo no kumenya kuganira no gutegana amatwi biri mu byafasha abashakanye gukomeza urugo rwabo ndetse rukaba rwiza.
Ibiranga urugo rwiza
Pasitori Rutayisire avuga ko urugo rwiza ari urwubakiye ku muntu wuzuye, umuntu wakuze, uzi gutandukanya ikibi n’icyiza, ugiye mu rugo azi ko agiye kubaka atari umunezero gusa kandi witeguye.
Ati “Wa Mukobwa wahuye n’umuhungu witeguye, iyo ni intambwe ya mbere ituma urugo ruba rwiza.”
Yongeraho ko uwashize urugo akwiye gukura ibyaha mu buzima bwe, akirinda gufunga umutwe, ndetse akiga kugira umunwa umwe n’amatwi abiri ku buryo atega amatwi ndetse akumva uwo bashakanye.
Ibi bigomba kandi kwiyongera ku kwiga kwikemurira amakimbirane, kuganira ku mikoreshereze y’amafaranga y’urugo, kuganira ku muryango mugari w’abashakanye no gutegura ingamba z’umuryango.
Ati “Urugo rushingiye kuri ibi ntirushobora gupfa gusenyuka.”
Ibijyanye n’urushako kandi biherutse kugarukwaho na Madamu Jeannette Kagame mu nyandiko yashyize ahagaragara mu mpera za 2024.
Ingingo ya 250 mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe mu mwaka ushize wa 2024, iteganya ko ikirego gisaba ubutane gitangwa n’umwe mu bashyingiranywe, kikaregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza. Ikirego gisaba ubutane gisaza hashize imyaka itanu kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.