OIP-1.jpg

ICK yabaye igisubizo ku batanga serivisi za ‘papeterie’ mu mujyi wa Muhanga

Kimwe mu bizakubwira ko agace ugezemo hakoreramo Ishuri Rikuru cyangwa Kaminuza, ni inzu nyinshi z’abatanga serivisi za ‘papeterie’. Usanga muri iyo nzu hakoreramo bagafotozi, abandika ibitabo n’ibyapa, abacuruza impapuro, amakaye, amakaramu ndetse n’ibindi bikoresho bifite aho bihurira na serivisi umunyeshuri akenera mu buzima bw’amasomo abamo buri munsi.

Ni nako bimeze iyo ugeze mu mujyi wa Muhanga, by’umwihariko mu Murenge wa Nyamabuye, aho usanga wiganjemo abatanga izi serivisi zifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri n’abandi bantu bakora imirimo itandukanye ikenera serivisi za papeterie.  

Ibyo bituma bamwe mu batanga izo serivisi bavuga ko bishimira umusaruro bakesha kuba Ishuri Rikuru rya Kagbayi (ICK) ikorera hafi yabo.

Habinshuti  Théophile, ukora muri papeterie iri hafi y’icyicaro cya ICK, avuga ko kuva yatangira kuhakorera mu 2012, yabonye impinduka nini.

Agira ati: “Natangiye gukorera hano 2012, icyo gihe habonekaga umusaruro muke kuko abanyeshuri bari bakiri bake. Ariko ubu turunguka neza kuko umubare wabo wiyongereye cyane. Ubu nkorera amafaranga arenga ibihumbi 30 ku munsi, mu gihe mbere nashoboraga gukorera munsi y’ibihumbi 10. Iyo iri shuri riba ritahubatse, ntitwari kubona abakiriya nk’abo.”

Ntirenganya Amani, na we ukora hafi ya ICK, yemeza ko abanyeshuri ari bo bagize igice kinini cy’abakiriya babo.

Ati: “Abanyeshuri ni bo bakiriya bacu b’ingenzi. Hari abaza kwifotoza, kugura impapuro, cyangwa kwandikisha inyandiko zitandukanye. Ku munsi nakira abanyeshuri nibura 20, kandi rimwe na rimwe hari ubwo barenga. Birumvikana ko batuma twunguka.”

Yankurije Beatrice, umwe mu bacuruzi b’aho, ashimangira ko uretse inyungu bakesha abanyeshuri ba ICK, iri shuri ryanabafashije kugira inshuti z’abanyeshuri.

Agira ati: “ICK ni umuturanyi mwiza! Ituzanira abakiriya benshi, ariko na none iduha amahirwe yo kumenyana n’abanyeshuri, tukabana neza, mbese tukaba inshuti.”

Abacuruzi bavuga ko ICK yabegereje isoko, bituma babasha gutanga serivisi zifasha abanyeshuri mu myigire yabo n’abandi baturage baturiye ako gace. Kuri bo, kuba Ishuri Rikuru riba hafi y’ibikorwa byabo by’ubucuruzi, babifata nk’amahirwe akomeye atuma biteza imbere.

Ibi bigaragaza uburyo kaminuza n’amashuri makuru ashobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage bakorera hafi yazo, cyane cyane binyuze muri serivisi zikenerwa n’abanyeshuri mu buzima bwabo bwo kwiga.

Kugeza ubu ICK ifite abanyeshuri bakabakaba ibihumbi bitandatu biga mu mashami atandukanye.

Umwanditsi: Turabumukiza Nadine

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads