Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagari ka Ngondore barashima umumaro w’Umuryango ushizwe kwita ku buzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka (AIMPO) mu kubafasha guhindura imyumvire yo kuva mu mwanda bakagira isuku ndetse no gutekereza icyabateza imbere.
Aba baturage bavuga ko uyu muryango ubafasha ibintu byinshi birimo gufasha abana babo kwiga no gufasha ababyeyi babo kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro ku buntu.
Amasomo biga arimo ayo kwikorera isabune isanzwe yifashishwa mu gufura ndetse n’isabune y’amazi ikoreshwa mu gukora isuku yo mu nzu nko gukoropa n’ibindi.
Uretse ibyo kandi banafashwa mu buhinzi busanzwe kuko bahabwa imbuto yo guhinga muri buri gihembwe cy’ihinga. Uyu muryango kandi unatangira ubwisungane mu kwivuza aba baturage.
Umwe muri aba baturage witwa Kabayo Maria Goreth yahamirije ICK News ko AIMPO imufasha kwigirira isuku mu buzima.
Ati “Aho bigeze ubu ntabwo umushyitsi yagusura ngo asange usa nabi kuko isuku nicyo kintu badutoza.”


Aganira na ICKNews, Mukandemezo Liliane ushinzwe kwita ku bijyanye n’imibereho myiza (Health and Hygiene Program Manager), muri AIMPO nawe ahamya ko kimwe mubyo bibandaho mu gufasha aba baturage ari ukubigisha isuku n’isukura n’ibijyanye n’ubuzima. Ibyo bikajyana no kubigisha n’imirimo ibafasha mu iterambere ryabo.
Ati “Twahisemo kubakangurira ibikorwa byerekeranye n’uhuhinzi kubera ko aba bantu basigajwe inyuma n’amateka ni abantu batagira ibintu byo kurya bihagije, ni abantu batagira amafaranga cyane ko badakunda gukora.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo kubatoza gukora bafashe umwanzuro wo kubahuriza hamwe kugira ngo uzatangira kumenya guhinga imirima yo muri koperative bizamufashe kuba yatangira gushishikarira guhinga na wa murima uri munsi y’urugo rwe.
Mukandemezo kandi avuga ku cyo kwigisha abasigajwe inyuma n’amateka kwifatira umwanzuro, yagaragaje ko batangiye babaha imbuto nyuma bakabigisha gukoresha ibyo bafite neza kugira ngo ubutaha bazibonere imbuto yabo bwite batarinze kuyisaba.
Zimwe mu mpinduka zimaze kugaragara nyuma y’aho AIMPO itangiriye gufasha aba baturage zirimo kuba baramaze gusobanukirwa ko bagomba kugira isuku mu nzu zabo, isuku ku mubiri n’imyambaro, kwihangira imirimo ndetse bakaba baranafashijwe kwegerana n’abandi kandi ntibabinube.
Umuryango AIMPO umaze imyaka ibiri ukorera mu Rwanda by’umwiharimo mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka.

