Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganaya umuziki mu Rwanda, Element Eleeeh, ari mu bahataniye Iconic Awards 2025, bimwe mu bihembo bikomeye bigenerwa abanyamuziki n’abahutunganya ku rwego rwa Afurika.
Ni ku nshuro ya mbere Element agaragaye mu irushanwa ry’ibi bihembo mpuzamahanga, bikaba byerekana intambwe ari gutera mu ruhando rw’umuziki w’akarere ndetse n’uwa Afurika muri rusange.
Ahatanye mu byiciro bitatu bikomeye aribyo: Iconic Producer of the Year, Iconic Video of the Year ku ndirimbo ye ‘Tomb’ na Iconic Song of the Year n’ubundi kuri iyo ndirimbo.
Ibi bihembo bizatangwa ku itariki ya 18 Ukuboza 2025, mu birori bizabera i Kampala, muri Uganda. Iconic Awards bigamije guha agaciro abahanzi n’abatunganya umuziki bagaragaje ubuhanga n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru ruganda ku mugabane wa Afurika.
Uretse guhatana muri ibi bihembo, Element Eleeeh ari no mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo gikomeye cya Ray G kizabera muri Uganda ku tariki ya 1 Ugushyingo 2025.
Mu minsi ishize, Element aherutse gushyira hanze indirimbo “Njozi” yakoranye na Marioo wo muri Tanzania, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 kuri YouTube.
Kuri ubu, uyu muhanzi ari muri Tanzania aho ari gutunganya amashusho y’indirimbo nshya ateganya gushyira hanze vuba. Arenda kandi gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Maaso”, imaze igihe itegerejwe n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.












