APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 82-71 yegukana igikombe cy’imikino y’Akarere ka gatanu ku nshuro ya mbere mu mateka.
Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’impande zombi wabaye ku wa Gatandatu, tariki 15 Ugushyingo 2025 i Nairobi muri Kenya aho iri rushanwa ryari rimaze icyumweru rikinirwa.
APR WBBC yatangiye neza umukino abarimo Destiney Promise Philoxy na Yacine Diop batsinda amanota. Aho agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye n’amanota 22-12.
REG WBBC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Faustine Mwizerwa, Kadidia Maiga batsindaga cyane ndetse hasigaramo amanota abiri y’ikinyuranyo (28-26).
Habura iminota ibiri, APR WBBC yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Lucas na Assouma Uwizeye bituma isoza igice cya mbere ikomeje kuyobora umukino n’amanota 40-28.
Mu gace ka gatatu, REG WBBC yongeye kugarukana imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo abarimo Kristina King na Byukusenge Gloriose bakorera mu ngata Kayana ndetse kiba (47-44).
Habura amasegonda atanu gusa Kamba Diakite yatsinze amanota abiri kuri Lance bituma APR WBBC isoza aka gace ka gatatu ikomeje kuyobora umukino n’amanota 59-57.
Mu gace ka nyuma, ikipe y’Ingabo yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Italee Lucas, Assouma Uwizeye na Kamba Yoro watsindaga amanota menshi cyane.
Umukino warangiye APR WBBC Itsinze REG WBBC amanota 82-71, yegukana igikombe cya Zone 5 ku nshuro ya mbere mu mateka.
Uretse gutwara igikombe, APR WBBC yahagaritse urugendo rw’imikino 10 yari imaze itsindwa na REG WBBC mu marushanwa yose.
Amakipe yombi azahagararira Zone 5 mu mikino Nyafurika ya ‘‘Africa Women Basketball League’ izahuza amakipe 10 yo hirya no hino kuri uyu mugabane, izabera i Cairo mu Misiri guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.













