Banki zo mu Rwanda zigiye gutanga inguzanyo yo gushyigikira iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege gishya

Itsinda rya zimwe muri banki zikomeye mu Rwanda nka BPR Bank Rwanda Plc, Banki ya Kigali (BK), na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), rigiye gutanga inguzanyo ndetse n’ingwate bifite agaciro kagera kuri miliyoni 322 z’amadorari ya Amerika.

Aya mafaranga agamije gushyigikira ibikorwa by’iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba.

Aya mabanki y’u Rwanda ashyigikiwe n’ikigo cy’imari mpuzamahanga cyitwa ATIDI (African Trade and Investment Development Insurance), gifasha mu kurinda inguzanyo n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Muri iki cyumweru, ATIDI yemeye gutanga ingwate y’inguzanyo ya miliyoni $84 mu rwego rwo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’iyo mishinga.

Nkuko bitangazwa na TNT dukesha iyi nkuru, itsinda ry’amabanki riyobowe na BPR Bank Rwanda Plc nk’umuyobozi mukuru w’iyo nguzanyo (Mandated Lead Arranger) rinarimo na KCB Bank Kenya, nubwo KCB yo izaba ifite uruhare rutazishingirwa na ATIDI.

Patience Mutesi, Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, yagize ati: “Nk’umuyobozi mukuru w’iyo nguzanyo, BPR Bank Rwanda Plc yishimiye kugira uruhare rukomeye mu gutanga igishoro kuri uyu mushinga uzahindura uburyo u Rwanda rwihuza n’andi masoko ndetse n’ihangana ry’imari. Ubufatanye na ATIDI n’andi mabanki bugaragaza umuhate wacu wo gushyigikira gahunda z’igihugu zo kwiyubaka no guteza imbere ibikorwaremezo bifite akamaro k’igihe kirekire.”

Iyi nguzanyo ya miliyoni $342 izahabwa ihuriro ry’abashoramari batatu bafite isoko ryo kubaka ikibuga cy’indege gishya, giteganyijwe kuzamura u Rwanda nk’igisubizo cy’ingenzi mu bucuruzi no gutwara ibicuruzwa hagati y’ibihugu bya Afurika.

Uyu mushinga uri mu bufatanye bw’u Rwanda na Qatar, uteganyijwe kuzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’igihugu zigamije kuba igihugu kiri mu byinjiza byinshi mu myaka iri imbere, binyuze muri gahunda y’igihugu y’icyerekezo 2050.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera gifite agaciro karenga miliyari ebyiri z’amadorari ya Amerika, giteganyijwe kurangira hagati mu mwaka wa 2028.

Ingwate itangwa na ATIDI ifasha amabanki y’u Rwanda kugira ubushobozi bwo gutanga inguzanyo nini kurusha inguzanyo imwe iba yemerewe gutanga (Single Obligor Limits – SOL), bityo bikazifasha kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’iyo mishinga.

Manuel Moses, Umuyobozi Mukuru wa ATIDI, yagize ati: “Uyu mushinga si ibikorwaremezo gusa, ahubwo ni ugufungura imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo.”

Yakomeje agira ati: “Ubufasha dutanga bugaragaza akamaro ko gukoresha serivisi zacu mu kongera ubushobozi bw’amabanki bwo gutanga inguzanyo no gushyigikira gahunda z’iterambere z’u Rwanda.”

Moses yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’intego za ATIDI zo gufasha ibihugu binyamuryango kubona ishoramari rifite akamaro rusange, ritezimbere ubukungu, rihamye kandi rifasha Afurika kwihuza kurushaho.

U Rwanda, kimwe mu bihugu byatangije ATIDI, rukomeje kugaragaza uruhare rwarwo mu gukoresha uburyo bwo kugabanya ingaruka kugira ngo habeho kubona igishoro no gushyigikira inganda z’ingenzi z’igihugu.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes