Nibura abantu icumi babaze guhitanwa n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi yibasiye amajyepfo y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’iki cyumweru.
Iyi mvura yatumye imihanda n’inzu zirengerwa n’amazi muri Leta za Kentucky na Georgia.
Guverineri wa Kentucky, Andy Beshear, yabwiye abanyamakuru ko abantu icyenda bapfuye muri leta ye bazize uyu mwuzure kuri icyi cyumweru. Mu bapfuye harimo umubyeyi n’umwana we w’imyaka irindwi bari mu modoka yarangewe n’amazi.
Goverineri yakomeje avuga ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kuzamuka.
Beshear yavuze kandi ko abantu 1000 bari bamaze gukorerwa ibikorwa by’ubutabazi muri leta yose guhera ku wa Gatandatu, benshi muri bo bari baraheze mu modoka zabo.
Umuyaga ukomeye wateye iyi imvura wanateje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ngo zisaga 39,000, gusa Goverineri Beshear yanatanze umuburo ko uyu muyaga ukomeye ushobora kongera guteza ibura ry’amashanyarazi no mu bindi bice.
Undi muntu wapfuye ni umugabo wo muri Leta ya Georgia wagwiriwe n’igiti cyaguye ku nzu ye ubwo yararyamye.
Mu mpera z’icyumweru , Leta za Kentucky, Georgia, Alabama, Mississippi, Tennessee, Virginie, Virginie y’Uburengerazuba na Carolina y’Amajyaruguru zose zari ziteguye kwibasirwa n’umuyaga ukomeye ndetse n’ingaruka zawo.
Izi Leta hafi ya zose kandi zari ziherutse kwangizwa n’ibiza byaturutse ku nkubi y’umuyaga Helene muri Nzeri umwaka ushize.
