Abanyafurika barenga 300 bapfiriye mu ntambara yo muri Ukraine

Abarwanyi barenga 1,400 baturutse mu bihugu 35 bya Afurika biyandikishije kurwanira u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine kuva mu 2023, kandi abagera kuri 316 muri bo bamaze kugwa ku rugamba.

Ibi bikubiye muri raporo y’iperereza yakozwe n’ikigo ‘INPACT’, yatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2026 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Kuva mu 2023, u Burusiya bwongereye imbaraga mu gushaka abarwanyi b’abanyamahanga nyuma yo gutakaza umubare munini w’abasirikare mu ntambara bwagabye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Na Ukraine na yo yavuzweho gushaka abarwanyi mu mahanga.

Raporo ya INPACT igaragaza ko hagati ya 2023 n’ukwezi kwa Kamena kwa 2025, u Burusiya bwinjije mu gisirikare cyabwo abarwanyi 1,417 baturutse mu bihugu 35 bya Afurika. Iki kigo kivuga ko cyabonye amakuru arimo amazina yabo, imyaka, ibihugu bakomokamo, nimero za gisirikare bahawe n’amatariki basinyiyeho amasezerano yo kwinjira mu gisirikare cy’Uburusiya.

INPACT ivugako 316 muri abo baguye ku rugamba, igaragaza imyaka yabo, igihe bapfiriye n’imitwe y’ingabo barimo.

Muri abo bapfuye, abaturutse muri Cameroun ni bo benshi bangana 94. Harimo kandi Abarundi batandatu 6, aho umukuru yari afite imyaka 41 naho umuto akagira imyaka 26.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, imibare igaragaza ko abarwanyi 45 baturutse muri Kenya, 19 ni abo mu Burundi, Tanzania ifite icyenda, Uganda barindwi, mu gihe Umunyarwanda umwe nawe yagiye kurwanira u Burusiya.

Muri rusange, Misiri iza ku isonga mu kugira abarwanyi benshi bagiye kurwanirira u Burusiya bangana 361, igakurikirwa na Cameroun ifite 335 na Ghana ifite 234. Ibindi bihugu birimo Gambia bifite 56, Mali ikagira 51, Nigeria na 36 na Afurika y’Epfo ifite 36.

Raporo ivuga ko umuhate w’u Burusiya wo gushaka abarwanyi muri Afurika ukorwa kenshi mu ibanga, aho hakoreshwa amayeri atandukanye yo kureshya urubyiruko. Harimo kubizeza akazi keza, umushahara munini, amahirwe yo kwiga, cyangwa inzira yoroshye yo kubona uko bajya mu bihugu by’i Burayi.

BBC ivuga ko yamenye ko mu Burundi abantu bashishikariza urubyiruko kujya mu Burusiya barwizeza kwiga cyangwa akazi keza, ndetse bamwe bakishyura amafaranga kugira ngo babashe kugenda.

Iyi raporo yasohotse nyuma y’umunsi umwe urubuga rushamikiye ku biro bya perezida wa Ukraine rutangaje inkuru y’Umurundi Jean Bosco Akimana, uvugwa ko afungiye muri Ukraine nk’imfungwa y’intambara. Bivugwa ko yari yaragiye mu Burusiya azi ko agiye kwiga.

Raporo ivuga ko abashakira urubyiruko kujya mu Burusiya barwizeza amahirwe yo kwiga ndetse no kubona uko ruvayo mu buryo bworoshye rukajya mu bindi bihugu by’u Burayi. INPACT ivuga ko yasanze hari ibigo (agencies) biyobowe n’abantu bashyigikiye U burusiya muri ibyo bihugu, bikoresha amakuru atangwa n’abagiye mbere kugira ngo biborohereze kugera ku bandi bashobora kubashuka kujya ku rugamba.

INPACT ni ikigo cyigenga cyatangiye mu 2021, gikora amaperereza yibanda cyane ku Burusiya n’inshuti zabwo. Umushinga wacyo uzwi cyane ni ‘All Eyes On Wagner.’