Niwenshuti Damien wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Mutandi ho mu Mudugudu wa Muhengeri yatangiye gushyira mu ngiro intego yo gutunganya imihanda yangiritse muri aka karere.
Ni intego yihaye nyuma yo gukora impanuka itewe n’iyangirika ry’umuhanda bikamuviramo ubumuga bw’ingingo.
Nk’uko Niwenshuti yabitangarije umunyamakuru wa ICK News ubwo yari amusanze i Mutete aho yarimo aharura umuhanda ndetse anasiba ibinogo birimo, ngo mkuva muri 2013 yakoraga umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto.

Muri 2018 nibwo Niwenshuti yakoreye impanuka ikomeye ahazwi nko mu Kabuga ka Muliza, impanuka yemeza ko yatewe n’ububi bw’umuhanda.
Ati “Icyo gihe nagiye mu bitaro mfite icyifuzo cy’uko nindamuka nkize nzajya nkosora imihanda yose imeze nabi ku buryo nta muntu uzongera kuzira impanuka mu rusisiro rw’iwacu.”
Niwenshuti yavuye mu bitaro afite ubumuga bw’ingingo ku buryo kuri ubu akoresha inyunganirangingo mu kugenda.
Nyuma yo kuva mu bitaro yahise atangira gushyira mu bikorwa icyifuzo cye ku buryo amaze imyaka ine akora umuhanda uturuka muri isanteri yo Munturo werekeza ku Rwunge rw’amashuri rwa Mutandi ndetse n’undi uhuza Umudugudu wa Muhengeri na Kamaganga, umuhanda wari umaze imyaka irenga 20 waramezemo ishyamba kandi urimo imikuku.
Ni imirimo akora yifasashishije amasuka, amapiki, n’ibindi bikoresho kandi nta gihembo ategereje.
Ati “Ubu maze gusazisha amasuka 3, ipiki na magaju 2. Mu gihe cya mbere, abantu bamfataga nk’umurwayi wo mu mutwe gusa kuri ubu umuhanda narawukoze none barawunyitiriye.”
Uyu muhanda amaze gukora avuga ko utacagamo n’igare gusa ko kuri ubu usigaye ucamo amagare, moto, imodoka nto n’izindi nini.

Ubutwari bw’uyu mugabo buhamywa na bamwe mu baturage batuye i Mutete, aho bavuga ko kuba yarakoze umukanda ukaba nyabagendwa kandi awukoze wenyine ari ikintu kidasanzwe.
Uwitwa Kamaliza Emmerance ati “Akiri kwa muganga yajyaga ahamagara abaza imihanda imeze nabi kandi akanatanga imbaho zo gusana ibiraro byangiritse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Bwana Mwanafunzi Deogratias ashima ubwitange bwa Niwenshuti Damien aho avuga ko ubuyobozi bw’umurenge buzirikana ibikorwa bye by’indashyikirwa.
Ati “Ni umuturage wagize uruhare mu gukora imihanda migenderano yo mu gace atuyemo. Turabimushimira cyane nk’umuturage w’intangarugero. Ugira neza ukayisanga imbere. Hari bamwe mubafatanyabikorwa batangiye kumutekerezaho nk’umuntu ufite ubumuga bw’ingingo bakamugirira icyizere kandi tuzakomeza ubuvugizi.”
Kuri ubu, Niwenshuti w’imyaka 45, amaze gukora umuhanda ureshya n’ibirometero 5. Kubera ubushake n’ubwitange bwe, ubu umuntu wese ukeneye gukora umuhanda mugenderano, mu gace ka Mutandi, izina rimwihutira ry’umuntu wo kwiyambaza ni Niwenshuti Damien. Aha niho bamwe bahera bumva ko akwiye gutekerezwaho mu bundi buryo ndetse akunganirwa mu bikorwa akomeje gukora bifite inyungu rusange.
