U Rwanda na Kenya byateye indi ntambwe mu gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ingufu,
nyuma y’uko ubwato bunini MT Sea Wolf bwakiriwe ku cyambu cya Mombasa, buzanye toni
40,000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe by’u Rwanda.
Uku kwakira ubwato ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano
y’ubufatanye u Rwanda na Kenya biherutse gusinyana, agamije guteza imbere uburyo ibikomoka
kuri peteroli bigera ku isoko ry’u Rwanda ku buryo buhoraho kandi buhagije.
Kuba ubu bwato bwageze ku cyambu cya Mombasa bifatwa nk’intambwe ikomeye mu
gushyigikira gahunda yo kongera umutekano w’ingufu (energy security) mu Rwanda, binyuze
mu gukorana bya hafi na Kenya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere.
Mu muhango wo kwakira ubu bwato, Umunyamabanga wa Leta Armand Zingiro, wari uhagarariye
Guverinoma y’u Rwanda, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza gukorana bya
hafi na Kenya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu karere.
Yagaragaje ko ubu bufatanye bujyanye n’icyerekezo cyo kurushaho kwihutisha kwishyira
hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hagamijwe guteza
imbere ubucuruzi, ishoramari n’iterambere rirambye mu karere.
Ubu bufatanye bugamije koroshya uburyo ibikomoka kuri peteroli bitwarwa kandi bigera ku
isoko, bityo bikagira uruhare mu gukomeza itangwa ry’ingufu zikenerwa mu bikorwa
bitandukanye by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Ibi bigeye kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Kenya, cyane cyane mu
bijyanye no koroshya ubwikorezi n’itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse no guteza imbere
imikoranire mu rwego rw’akarere.
Kuva ku cyambu cya Mombasa, Kenya, kugeza ku isoko ryo mu Rwanda, imikoranire nk’iyi
igaragaza uruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu byo muri EAC mu gushaka ibisubizo bihuriweho
ku bibazo bireba ubukungu n’iterambere ry’akarere.
Kwakira toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe ni igikorwa kije mu gihe u Rwanda
na Kenya bikomeje gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza gukorana na Kenya n’abandi bafatanyabikorwa, mu
rwego rwo guteza imbere ubufatanye bw’akarere no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije
iterambere rirambye.
Kwakira MT Sea Wolf i Mombasa, bibaye ikimenyetso gishya cy’ubufatanye bw’u Rwanda na
Kenya mu rwego rw’ingufu, ndetse n’intambwe mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cyo
kurushaho kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize EAC.
Yanditswe na Umutesi Josiane
