Perezida Kagame yaganiriye na Dr. N’Sonde wa IMF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 22 Nzeri 2026, yakiriye muri Village Urugwiro Dr. Regis O. N’Sonde, Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 bya Afurika.

Nk’uko byatangajwe mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro byabo byibanze ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse no ku gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na IMF.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Dr. Regis O. N’Sonde byagarutse kandi ku gukomeza imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ku wa 9 Kamena 2026, IMF yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi bwayo yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari 364,2 Frw.

Icyakora, IMF yavuze ko ibibazo mpuzamahanga, birimo intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, bishobora kugira ingaruka ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu 2026. Biteganyijwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu ushobora kugabanuka ukagera munsi ya 6,8%.

IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitwaye neza mu mwaka wa 2025, aho bwazamutse ku kigero cya 9,4%, kirenga ibyari byitezwe. Iri zamuka ryashingiye ku ishoramari rikomeje gukorwa mu bikorwa remezo, ubukerarugendo, serivisi, inganda ndetse n’ikoranabuhanga.

Nubwo ubukungu bw’isi bukomeje guhura n’ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibindi bikenerwa by’ingenzi, IMF yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kugira umuvuduko ukomeye.

Yanditswe na Paul Ushindi Balozi