U Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano atatu yo gushimangira ubufatanye

U Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano atatu agamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu gihe abayobozi babyo bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahateraniye Inteko Rusange ya Loni ku nshuro ya 81.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na Prof. Robert Dussey, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Togo ndetse akaba anahagarariye n’Abanyetogo baba hanze.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, binyuze ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFET)

Amasezerano yasinywe arimo Amasezerano y’Ubwumvikane ku biganiro bya politiki, Amasezerano y’Ubwumvikane ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe Ubutwererane, ndetse n’Amasezerano y’Urwego rw’Ubufatanye.

Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo burambye bwo guteza imbere ibiganiro bya politiki, ubufatanye no guhanahana ubunararibonye hagati y’u Rwanda na Togo mu nzego zitandukanye.

Ku rundi ruhande kandi, Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku guteza imbere gahunda y’abagore, amahoro n’umutekano mu bikorwa byo gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri iyo nama, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yashimangiye uruhare rukomeye rw’abagore mu bikorwa byo kubaka amahoro, asaba ko bagira uruhare rufatika mu biganiro by’amahoro no mu ifatwa ry’ibyemezo.

Muri iyi nama u  Rwanda ruhagarariwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier  Nduhungirehe.

Yanditswe na Ushindi Paul Balozi