Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yihanganishije imiryango y’abantu 12, barimo abapolisi batanu n’abagororwa barindwi bari bafunze by’agateganyo, baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ebyeri zagonganye yabereye mu gace k’umusozi wa Sekenke, mu Karere ka Iramba, mu Ntara ya Singida.
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda wa Singida–Nzega, ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo ikamyo yari itwaye lisansi yerekezaga mu Rwanda yagonganaga n’imodoka ya Polisi yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yari itwaye abagororwa n’abapolisi.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania birimo Jambo TV Tanzania, avuga ko abagororwa bari bajyanywe mu Rukiko rw’Akarere rwa Iramba ruherereye i Kiomboi, bavuye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Shelui.
Mu butumwa Perezida Samia yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yakiranye agahinda inkuru y’iyi mpanuka.
Yanditse ati “Nakiranye agahinda gakomeye amakuru y’urupfu rw’abantu 12 rwabaye uyu munsi [ejo hashije] mu Karere ka Iramba, mu Ntara ya Singida, nyuma y’impanuka yahuje imodoka ya Polisi n’ikamyo.”
Perezida Samia kandi yihanganishije Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania (IGP), Camillus Wambura, Guverineri w’Intara ya Singida, Halima Omary Dendego, imiryango y’abitabye Imana, abavandimwe n’inshuti zabo ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange.
Yongeye gusaba abashoferi bose gukomeza kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda no kugenzura ko ibinyabiziga bimeze neza mbere yo kubikoresha.
Ati “Ndacyakomeje gusaba abashoferi bose kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda no kureba ko ibinyabiziga bimeze neza kandi bitekanye mbere yo kubikoresha, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage n’abandi bakoresha imihanda.”
Yasoje ubutumwa bwe asabira abitabye Imana kuruhukira mu mahoro, agira ati: “Imana Ishobora byose ishyire roho z’abitabye Imana ahantu heza muri Paradizo. Amina.”
Raporo zatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania zigaragaza ko abantu 12 bapfuye, mu gihe abandi babiri, barimo umushoferi w’ikamyo n’umugororwa umwe , bakomeretse bakajyanwa ku bitaro bihereye mu karere Ka Iramba . Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ikamyo ishobora kuba yagize ikibazo cya feri ubwo yamanukaga Umusozi wa Sekenke.
Yanditswe na Ushindi Paul Balozi
