Amatsinda arindwi y’imitwe yitwaje intwaro muri Ethiopia, arimo Umuryango wo Kubohora Abaturage ba Tigrayuzwi nka Tigray People’s Liberation Front (TPLF), yatangaje ko yishyize hamwe mu ihuriro rigamije kurwanya Guverinoma ya Ethiopia no gusaba ko hashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho.
Ibi byatangajwe na Visi Perezida w’uyu muryango Amanuel Assefa, ku cyumweru mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa. Amanuel yatangaje ko intego nyamukuru y’iri huriro ari kuvanaho ubutegetsi buriho no gufasha mu ishyirwaho rya Guverinoma y’inzibacyuho.
Amanuel yongeyeho ko abayigize bamaze igihe baganira ku bufatanye bwabo kandi ko bafite icyizere ko intego bihaye bazazigeraho. Yongeyeho ko umuyobozi wa Fano, Zemene Kasse, ari we uzayobora iri huriro.
Iri tangazo rije mu gihe hari ubwoba bw’uko imirwano ikomeye ishobora kongera kubura mu majyaruguru ya Ethiopia. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko mu mezi ashize Guverinoma ya Ethiopia n’umutwe wa TPLF bakomeje gukusanya abasirikare hafi y’umupaka w’agace ka Tigray.
Ibi byateje impungenge z’uko hashobora kongera kubaho intambara isa n’iyabaye hagati ya 2020 na 2022, yahitanye abantu bagera kuri 600,000.
Muri aya matsinda harimo ingabo z’Abanya-Tigray, imitwe ya Fano y’abanyagihugu b’Abamhara, ndetse n’umutwe wa Oromo Liberation Army (OLA), umaze igihe ukorera cyane mu gace ka Oromia, karimo abaturage benshi kurusha utundi duce twa Ethiopia. Hari kandi andi matsinda ane yinjijwe muri iri huriro.
Yanditswe na Umutesi Josiane
