Igitego Man City yatsinze Man United nticyari cyo

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi basifura muri Premier League ryemeje ko igitego Manchester City yatsinze Manchester United kitari cyo kuko hari habayeho kurarira. Ni mu mukino aya makipe yombi yahuriyemo ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026.

Erling Haaland yatsindiye Manchester City igitego cy’amateka ku kibuga Old Trafford, gihindura umukino w’ishiraniro wa Manchester Derby ya 199 mu gihe City yakinaga ari abakinnyi 10 gusa. Iki gitego cyateje impaka zikomeye nyuma y’aho umusifuzi n’ikoranabuhanga rya VAR bacyemeje.

Umukino wari uremereye cyane kuri Manchester City nyuma y’uko umukinnyi wabo Phil Foden yeretswe ikarita y’umutuku ku munota wa 23 azira gukubita umugeri Bruno Fernandes. Man City yagombaga kumara iminota hafi 70 ikina ari abakinnyi 10.

Nyamara, mu munota wa 60, umukino wahinduye isura. Ubwo umukinnyi wa Man City, Joško Gvardiol, yateye umupira ukase (cross) uturutse ibumoso, uwo mupira ukora ku kirenge cya myugariro wa Man United, Patrick Dorgu. Umukinnyi wa City witwa Enzo Fernández wari uhagaze mu rubuga rw’izamu aryama agira ngo awutere n’umutwe ariko ntiyawukoraho. Umupira wahise urenga ugera kure inyuma y’izamu aho Erling Haaland yari ahagaze wenyine, ahita awusunikira mu nshundura n’akaguru k’ibumoso.

Gusa, umusifuzi wo ku ruhande yahise azamura ibendera ryerekana ko habayeho kurarira. Hakurikiyeho iminota itatu yose ya VAR isuzuma icyo gitego. VAR yerekanye ko Haaland ubwe atari yarariye, ariko abakinnyi ba Manchester United basabaga ko isuzuma rihera kuri Enzo Fernández wari wagize uruhare mu gushaka gukora ku mupira kandi we yari yarariye. Nyamara VAR n’umusifuzi Michael Oliver bemeje ko igitego kemewe kubera ko Enzo atigeze akora ku mupira.

Ku ruhande rwa Manchester City, haba Haaland, umutoza Enzo Maresca n’abafana bishimiye iki gitego n’insinzi ikoimeye bari bakuye ku klibuga cy’abakeba kuko ntibakozwaga ibyo kuvuga ko hari habayemo kurarira.

Yanditswe na Andre Rukeratabaro