Perezida Trump arashaka gukumira indege za Bombardier ku isoko rya Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko uruganda rwo muri Canada rukora indege, Bombardier, rushobora kubuzwa kugurisha indege muri Amerika, keretse rutangiye kuzikorera muri icyo gihugu.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yanenze sosiyete ya Bombardier avuga ko indege zayo “zitagira ireme rihagije”. Yasabye ko urwo ruganda, niba rushaka gukomeza kugera ku isoko ry’Amerika, rwimura cyangwa rugatangiza ibikorwa byo gukora indege muri icyo gihugu.

Trump yavuze kandi ko arenga 50% by’amafaranga Bombardier ikura mu bucuruzi ava ku isoko ry’Amerika. Yashinjije Canada gushyiriraho inzitizi ibigo by’Abanyamerika, cyane cyane Gulfstream Aerospace, bikaba ari byo byatumye asaba ko Bombardier nayo ikorera ku butaka bw’Amerika.

Iri tangazo rije mu gihe umubano w’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada ukomeje kuzamo agatotsi. Canada yatangiye gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bimwe bituruka muri Amerika mu rwego rwo gusubiza imisoro Amerika yashyize ku bicuruzwa bya Canada.

Bombardier na yo yagaragaje ko ifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’Amerika. Iyi sosiyete ivuga ko ikoresha abakozi bagera ku 3,500 muri Amerika, ikorana n’abatanga ibikoresho bagera kuri 2,800 muri Leta 47, ndetse ikoresha arenga miliyari 2,5 z’amadolari buri mwaka igura ibicuruzwa na serivisi ku masosiyete yo muri Amerika.

Kugeza ubu, nta buryo buhamye Trump yatangaje bwo gushyira mu bikorwa iryo tegeko, ndetse Bombardier ntiyahisei itangaza niba izimura umusaruro wayo cyangwa ngo igire icyo ihindura ku bikorwa byayo muri Canada.

Yanditswe na Irasubiza Chanceline