Polisi ku bufatanye n’inzego zibanze, iz’umutekano n’abaturage yataye muri yombi abantu 32, bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura, ubwambuzi, ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.
Ibi byabereye mu mukwabu wabereye mu murenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi mu ntara y’amajyepfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026.
Abafashwe bose bashinjwa ibyaha bitandukanye harimo bamwe bakekwaho no kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage, nk’uko amakuru y’ibanze abigaragaza.
Uyu mukwabu wabaye hashingiwe ku makuru yari amaze iminsi atangwa n’abaturage agaragaza ibikorwa by’urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri ako gace.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gukomeza gusigasira umutekano w’abaturage no gukumira ibyaha hakiri kare.
Yagize ati “Nta mwanya abakora ibyaha tubafitiye kuko ababyishoramo bagomba kumenya ko bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
CIP Ngirabakunzi yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu byaha, abasaba guhindura imyitwarire n’imyumvire bakibanda gukora ibikorwa by’iterambere aho kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Ati “Ejo hazaza h’urubyiruko hashingira ku byemezo bifatwa uyu munsi. Gukora ibyaha bitera ingaruka zikomeye zirimo kubiryoza ugafungwa.”
Yasoje ashimira abafatanyabikorwa ba Polisi bakomeza gutangira amakuru ku gihe kugirango abakora ibikorwa bigayitse bafatwe. Abasaba gukomereza muri uwo murongo.
Ati “Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, niyo mpamvu tubasaba kurushaho guteza imbere imikoranire yacu hagamijwe kurwanya abishora mu byaha.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukumira no
kurwanya icyahungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo hagamijwe kurwanya ibyaha bitandukanye.
