Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje kuri uyu wa Gatatu ko rwavuguruye ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda .
RURA ivuga ko ibi biciro bishya bigamije kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi z’umuriro w’amashanyarazi ku buryo buhendutse ndetse bikanashyigikira iterambere ry’inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Ibiciro bishya by’amashanyarazi
Abaturage bakoresha amashanyarazi mu ngo kuva kuri kWh 0 kugeza kuri kWh 20 ku kwezi, bazajya bishyura amafaranga 89 Frw kuri 1 kWh, abakoresha hagati ya kWh 20 na 50 bazishyura 310 Frw kuri kWh, naho abarenza kWh 50 ku kwezi bishyure 369 Frw kuri kWh.
Amashuri, ibitaro n’ibigo by’ubuzima bizajya byishyura 214 Frw kuri kWh, mu gihe amashuri y’imyuga n’amahoteli akoresha umuriro ubudahagarara bizajya byishyura 239 Frw kuri kWh.
Inganda nto zizishyura 175 Frw kuri kWh, inganda ziciriritse zishyura 133 Frw kuri kWh, naho inganda nini zo zizajya zishyura hagati ya 97 na 110 Frw kuri kWh bitewe n’ingano y’umuriro zikoresha.
RURA yakomeje ivuga ko hashyizweho iyi gahunda hagamijwe kugabanya ibiciro ku bakoresha amashanyarazi mu masaha atari ayo gukora (off-peak hours), kugira ngo hongerwe ikoreshwa ry’umuriro mu gihe uba udakoreshwa cyane.
Uru rwego kandi rugaragaza ko ibi biciro bishya bijyanye n’ingamba z’igihugu zo guteza imbere ubwikorezi bushingiye ku mashanyarazi, kongera imikoreshereze y’ingufu zisubira ndetse no korohereza ubukungu bw’imbere mu gihugu.
Biteganyijwe ko ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 1 Ukwakira 2025 nk’uko bigaragara mw’itangazo ryasohowe na RURA.