Kuwa 21 Kanama 2025, Akarere ka Nyagatare ku bufatanye na Heifer Rwanda ndetse na Hello Tractor batashye ku mugaragaro ikigo kizajya gitangirwamo amahugurwa ku mikoreshereze y’imashini zihinga no kuzisana (Mechanisation Hub). Muri uyu muhango hanatanzwe imashini 10 ku bahinzi.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye abahinzi n’aborozi kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati: “Ubuhinzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho y’abaturage. Nyamara, abahinzi bato bagihura n’imbogamizi zibabuza kugera ku musaruro mwinshi. Iki kigo kibahaye uburyo bwo kubona amatarakiteri agezweho ku giciro gito, kandi n’uburyo bwo kwishyura bworoshye. Zishobora guhinga hegitari nyinshi mu gihe gito, mukabona umusaruro mwinshi kandi mukunguka.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga ari amahirwe akomeye ku gihugu mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rusange.
Umuyobozi w’Umuryango Heifer Rwanda, Ruzibuka Verena, yagaragaje ko kuva mu Ugushyingo 2024 bamaze gutanga imashini 15 mu Ntara y’Iburasirazuba yose. Zikaba zimaze gufasha mu mirimo y’ubuhinzi iri ku buso burenga hegitari 3,000 buhingwaho n’abarenga 6,000.

Ati: “Twemera ko ejo hazaza h’igihugu kiri mu maboko y’umuhinzi. Ndasaba abahinzi gukoresha neza ubumenyi n’ibikoresho muzahabwa. Tuzakomeza kubahugura mu ikoranabuhanga, mu kurengera ibidukikije no mu kwinjira mu buhinzi bugezweho bushingiye ku mashini.”
Abahinzi biteguye kubyaza umusaruro Mechanisation Hub bashyiriweho
Bamwe mu bahinzi bo muri aka karere bishimiye igikorwa cyo kubakirwa iki kigo.
Icyimpaye Laurence, wo mu Murenge wa Karama, ati: “Twajyaga tugorwa no kubona imashini zo guhinga, bigatuma dutinza igihe cy’isarura cyangwa tugahinga duke. Kuba ubu hari aho twahuriza hamwe tukabona amatarakiteri ku giciro gito, ni intambwe ikomeye izatuma twongera umusaruro.”

Hakuzimana Jean, wo mu Murenge wa Karangazi, we asanga iki kigo kizabafasha “gucika ku muco wo gukoresha amaboko gusa, ahubwo binjire mu buhinzi bugezweho.”
Mu mwaka wa 2024/2025, Akarere ka Nyagatare kahinze hegitari 83,190, zisarurwaho toni 261,640; muri zo, hegitari 7,654 gusa ni zo zakoreshejwemo amatarakiteri. Ni mu gihe kubaka iki kigo no kugura izi mashini byatwaye miliyoni 147 y’u Rwanda.

Umwanditsi: Uwimana Damien Hodari
