Mu ntangiriro za Nyakanga 2025, nibwo abacuruzi bakorera mu nyubako ya Gare ya Muhanga batangiye kumvikana bijujutira izamuka ry’ibiciro by’ubukode bw’iyo nyubako batabanje kubimenyeshwa.
Nk’uko bivugwa n’abakorera muri iyo nyubako, ngo ubukode bwazamutseho hagati ya 50% na 30% bitewe n’aho buri mucuruzi akorera.
Abaganiriye na ICK News bavuze ko byari kuba byiza iyo babanza kuganirizwa mbere y’uko hafatwa iki icyemezo.
Uwitwa Uwambajimana Marthe, umucuruzi w’imyenda y’abategarugori, yagize ati:” Nari nsanzwe nishyura ibihumbi 150 ku kwezi, none banzamuyeho ibihumbi 100 nta biganiro byabaye. Twatunguwe no kubona batuzaniye impapuro zo gusinyaho”.
Undi witwa Imaniriho Athanase ukora ibijyane no gufotora yunga murya mugenzi we avuga ko we bitewe n’aho akorera yari asanzwe yishyura ibihumbi 15 ku kwezi, ubu akaba agiye kujya yishyura ibihumbi 25.
Ati “bitewe n’amafaranga ninjiza ku kwezi mbona najya ngwa mu gihombo kubera izamurwa ry’ubukode”.
Uretse aba, hari n’abavuga ko bitewe nuko ari ubwa mbere ubukode buzamuwe kuva mu mwaka wa 2017 ubwo iyi nyubako yatangiraga gukorerwamo, nihatagira igikorwa bashobora no kuzakinga imiryango cyangwa se nabo bagahitamo kuzamura ibiciro kubicuruzwa.
Ni muri urwo rwego abacuruzi basaba ko habaho ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi bw’iri soko, bakamenyeshwa impamvu y’izamuka ry’ubukode ndetse hagafatwa umwanzuro utabangamira ubucuruzi bwabo.
Umwe mu bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “nkubu twebwe dukorera ku gice cyo hasi aho bita ku ‘kidirishya’ batwongeje menshi, turifuza ko bayagabanya”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa kompanyi ya Jali Real Estates ishinzwe gukurikurana iyi nyubako ya gare bwatangaje ko icyo kibazo kizwi ariko ko nta gahunda yo kugikemura ihari.
Ibi byagarutsweho na Nsengiyumva Benoit uyobora iyi kampani wabwiye ICK News ko ” Uwumva ataranyuzwe n’umwanzuro mushya yasohoka aho yacururizaga hakajyamo uhashoboye, cyangwa akagana inkiko kuko inyubako atari iye”.
Taliki ya 3 Nyakanga 2025 nibwo aba bacuruzi bagejejweho amabaruwa y’amasezerano mashya ndetse agaragaza ko azatangira kubahirizwa guhera ku italiki ya 5 Nzeri muri uyu mwaka kandi ko utazubahiriza ayo masezerano mashya azasohorwa aho yakoreraga.
Mu busanzwe aba bacuruzi na nyir’inzu bari bemeranije ko mu gihe ashaka kongeza amafaranga y’inzu bazabanza kubiganiraho cyangwa akabaha iminsi 30 ingana n’ukwezi yo kubitekerezaho.
Umwanditsi: Nadine Turabumukiza
