Ihangana rikomeye, ishyaka ridasanzwe, ubwitange n’amahane menshi mu kibuga no hanze, ni byo bisobanura umwihariko w’umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, Derby yiswe “Imisozi 1000”. Ni umukino ushobora guhindura amateka y’umukinnyi, umutoza cyangwa umufana, ku buryo utsinzwe asinzira nabi naho uwutsinze akabyinira ku rukoma.
Nubwo iyo aya makipe yahuye biba ari ibintu bidasanzwe, biratangaje kumva ko nta mukino wa gishuti n’umwe arahuriramo hano mu Rwanda, igihe ari izi kipe ubwazo zawuteguye.
Igihe byigeze kubaho ni mu mwaka ushize, ubwo Minisiteri ya Siporo yateguye umukino wo gusogongeza Abanyarwanda ubwiza bwa Sitade Amahoro yari imaze iminsi ivuguruwe. Ibyo bikerekana ko iyo utari umukino wa shampiyona cyangwa irindi rushanwa, aya makipe ntanimwe yitabira ubutumire bw’iyindi.
Na none kandi, buri uko ingengabihe ya shampiyona isohotse, kimwe mu bintu abafana bahita bashakisha ni umunsi APR FC izahura na Rayon Sports. Ariko iyo bigeze ku mikino ya gicuti, birangira bose batinyanye.
Kuri ubu, nubwo ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2025-26 itarasohoka, aya makipe yombi ari kwitegura imikino Nyafurika binyuze mu mikino ya gicuti. Rayon Sports izakira Yanga Africans yo muri Tanzania ku wa 15 Kanama mu mukino wa “Rayon Day” uzasoza icyumweru cya “Rayon Week”.
Ni mu gihe APR FC yo iri kwitegura irushanwa yiswe “Inkera y’Abahizi” rizatangira ku wa 17 Kanama, rikazahuza Power Dynamos yo muri Zambia, Azam FC yo muri Tanzania, AS Kigali, na Police FC, nabwo Rayon Sports ikaba itarimo.
Ibi ngo si uko APR FC itari yatumiye Rayon Sports, ahubwo iyi kipe yanze ubutumire ku munota wa nyuma, nk’uko Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusangarwa, yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cy’iyi kipe.
Yagize ati: “Amakipe azitabira ni APR FC nyirizina, Police FC, AS Kigali, AZAM FC na Power Dynamos, twari twatumiye na Rayon Sports ariko ku munota wa nyuma batubwira ko bitagishobotse, ariko baracyatubwira ko byashoboka ntituzi niba ari ubwoba cyangwa ikindi”.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, ubwo yaganiraga na Inyarwanda, yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko banga gukina na APR FC kubera ubwoba, ahubwo ari izindi mpamvu.
Ati: “Ntabwo twakwanga gukina na APR FC, ahubwo hari ukuntu gahunda ziba zidahura, ugasanga bisa naho biri kugongana. Twakwanga gukina nayo gute se kandi n’ubundi duhora duhura nayo?”
Yakomeje avuga ko APR FC ifite ibyo yateguye muri week yayo, ndetse na nabo bafite Rayon Week, bityo ko “kubivanga bitari gukunda”.
Dore ikindi gihe aya makipe yagiye ahura mu mikino ya gicuti nta nimwe ibigizemo uruhare
Umukino wa mbere wahuje aya makipe wafatwa nk’uwa gicuti ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangirijwe n’inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.
Izi kipe zongeye gukina tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona Rayon Sports yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.
Umukino wa nyuma twavuga aya makipe yombi binyuze mu buryo bw’ubushuti ariko ntanimwe yawuteguye, ni uwabaye muri 2016 aho ikipe ya As Kigali yateguye irushanwa yise ” AS Kigali Pre-Season Tournament” ku nkunga y’Umujyi wa Kigali itumiramo amakipe 8 atandukanye yo mu Rwanda no hanze, harimo APR FC, Rayon Sports, n’ andi atandukanye. Icyo gihe APR FC yahuye na Rayon Sports muri 1/2, birangira APR FC itsinze, maze igera ku mukino wa nyuma inatwara icyo gikombe, itsinze As Vita Club igitego 1:0.
Nubwo nta tegeko ribibuza, kugeza ubu nta mukino wa gishuti urahuza APR FC na Rayon Sports.
Mu rwego rwo kwitegura shampiyona nshya ya 2025-2026, Rayon Sports imaze gukina imikino ya gicuti irimo uwo yatsinzemo AS Muhanga ibitego 4-0, uwo yatsinzemo Gasogi United 1-1, ndetse n’uwo yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 1-0. Naho APR FC yo imaze gukina na Police FC, Gasogi united, Gorilla FC n’izindi.
