Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda(RDF) Jenerali Mubarakh Muganga, yasuye urubyiruko ruri mu itorero Indangamirwa ikiciro cya 15 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, abasaba kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika.
Ibi yabigarutseho ku wa 11 Kanama 2025, mu kiganiro yabagejejeho cyari gifite insanganyamatsiko igira Iti:”Urugendo rwo kwishakamo ibisubizo kw’Abanyafurika: Urugero rw’ibikorwa by’u Rwanda ku mugabane wa Afurika.”
Yifashishije iyi nsanganyamatsiko, yagaragaje uburyo ibikorwa by’u Rwanda, binyuze mu Ngabo zarwo, byagize uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bya Afurika, cyane cyane muri Centrafrique (CAR) na Mozambique.
Jenerali Muganga, yerekanye ko intambwe zatewe muri ibyo bihugu zishingiye ku mikoranire myiza hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibyo bihugu, bityo ko ubufatanye ari ingenzi mu kwishakamo ibisubizo binogeye abaturage.

Jenerali Muganga, yibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu n’isoko y’iterambere ry’ejo hazaza, abashishikariza kurangwa n’ishyaka ryo gukora cyane no kwihugura mu buryo buhoraho.
Yagize ati: “Urubyiruko mugomba gukora cyane, mukamenya ko ari mwe bayobozi b’ejo hazaza bazateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.”
Jenerali Muganga yakomeje ababwira ko bakwiye “guharanira kumenya akamaro n’uruhare rwabo mu gushakira ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye Afurika, birimo ubukene, amakimbirane, ibibazo by’ubuzima n’ibindi, kuko ubumenyi no kwigirira icyizere ari intwaro izabafasha kubigeraho.
Itorero Indangamirwa buri mwaka ryitabirwa n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa ku rugerero rw’Inkomezabigwi ku rwego rw’Akarere, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba cyangwa batuye mu mahanga. Iri torero ryatangiye ku wa 1 Nyakanga rikazasozwa ku wa 14 Kanama 2025.













