U Bushinwa bukomeje gutera inkunga ababyeyi hagamijwe kongera abavuka

Hashize hafi imyaka icumi Leta y’u Bushinwa ikuyeho politiki yo kubyara umwana umwe, ariko imibare igaragaza ko igipimo cy’abana bavuka gikomeje kugabanuka uko iminsi ihita.

Mu gukemura icyo kibazo, guverinoma y’iki gihugu yatangije gahunda nshya igamije gufasha imiryango no kongera ubushake bwo kubyara. Iyi gahunda iteganya ko buri mubyeyi ufite abana bari munsi y’imyaka itatu azajya ahabwa amafaranga angana na yuan 3,600 ku mwaka, bingana na hafi amadolari 500 y’Amerika.

Intego nyamukuru y’iyi gahunda ni ukorohereza ababyeyi mu kwita ku bana babo, cyane cyane mu kugabanya ikiguzi cyo kubarera. Biteganyijwe ko imiryango irenga miliyoni 20 izungukira muri iyi gahunda, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Leta.

Iyi politiki nshya yibanda ku miryango ifite abana bavutse hagati y’umwaka wa 2022 na 2024, ari nayo yemerewe gusaba iyi nkunga.

Ni gahunda ije ikurikira izindi ngamba zagiye zifatwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’igipimo cy’abageze mu zabukuru no kugabanuka kw’abana bavuka.

Mu kwezi kwa Werurwe, Umujyi wa Hohhot wo mu Majyaruguru y’igihugu watangiye guha imiryango ifite abana batatu cyangwa barenga inkunga ingana na yuan 100,000 kuri buri mwana.

Mu Mujyi wa Shenyang, uherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Beijing, ababyeyi bafite abana bakiri bato bahabwa  ama yuan 500 buri kwezi.

Mu cyumweru gishize, umurwa mukuru Beijing nawo wasabye ko hakorwa igenamigambi rigamije gutanga uburezi bw’incuke ku buntu, nk’ubundi buryo bwo korohereza imiryango.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage, YuWa Population Research Institute, bugaragaza ko iki gihugu kiri mu bihenze cyane kurera umwana. Bwerekana ko kurera umwana kugeza ku myaka 17 bisaba nibura amafaranga agera ku madolari $75,700.

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, ibiro by’iki gihugu bishinzwe ibarurishamibare byatangaje ko umubare w’abaturage wagabanutse ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

 Nubwo muri 2024 havutse abana miliyoni 9.54, abaturage bose muri rusange bakomeje kugabanuka.

Ubushinwa bufite abaturage bagera kuri miliyari 1.4, benshi muri bo bakaba bageze mu zabukuru, ibintu bikomeje guteza impungenge ku hazaza h’ubukungu n’imibereho muri icyo gihugu.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.