Perezida w’igihugu ukuze kurusha abanda ku Isi, Paul Biya w’imyaka 92, yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cya Cameroun azaba mu Ukwakira k’uyu mwaka.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, Biya umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko ashaka indi manda – izaba ari iya munani, aho yatangaje ko yabisabwe na “benshi cyane bo mu turere icumi tw’igihugu cyacu n’abo muri ‘diaspora’.”
Yagize ati: “Ndi umukandida mu matora ya perezida yo ku wa 12 Ukwakira”
Yakomeje abizeza ati: “Mwizere ko ubushake bwanjye bwo kubakorera bujyanye n’uburyo ibibazo duhanganye na byo bikomeye”.
Ubutegetsi bwa Perezida Biya bwakomeje kunengwa kubera ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, imiyoborere mibi ndetse no kunanirwa guhangana n’ibibazo by’umutekano. Hari kandi impungenge zijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora.
Kutagaragara mu ruhame igihe kirenga ibyumweru bitandatu umwaka ushize byateye amakenga ku buzima bwe, ndetse hanakwira ibihuha bidafite ishingiro bivuga ko yapfuye.
Nubwo byari byitezwe ko aziyamamaza, ntibyari byemejwe ku mugaragaro kugeza ku itangazo ryasohowe ku mbuga nkoranyambaga ku cyumweru.
Kwiyamamaza kwe gukurikiye gushwana na bamwe mu bahoze ari inkoramutima ze muri politike zo mu gace k’amajyaruguru ya Cameroun zagiye zimufasha gutsinda amatora yabanje.
Biya ntaratsindwa amatora na rimwe, naramuka atsinze n’aya yimirijwe azategeka indi myaka irindwi, ishobora kurangira abura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100.
Mbere y’uko atangaza iki cyemezo, muri Cameroun no hanze hari benshi bari bakomeje gusaba ko yakwemera akava ku butegetsi akareka hakaza abakiri bato.
Mu munsi ya vuba aha babiri mu bari hafi cyane ye muri politiki bavuye mu ruhande rwe batangaza ko na bo bashaka kwiyamamaza.
Issa Tchiroma Bakary, wahoze ari inshuti ye y’igihe kirekire, mu kwezi gushize yeguye muri guverinoma avuga ko agiye kwiyamamaza kugira ngo azavane Biya ku butegetsi.
Tchiroma yavuze ko ubutegetsi bwa Biya “bwagambaniye” icyizere bwahawe na rubanda, nuko ahitamo kujya mu ishyaka risanzwe ritavugarumwe na bwo.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi, barimo Maurice Kamto wabaye uwa kabiri mu matora yo mu 2018, hamwe na Joshua Osih, Akere Muna na Cabral Libii, na bo batangaje ko baziyamamaza.
Icyakora, guhera umwaka ushize, bamwe mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya ‘Cameroon People’s Democratic Movement (CPDM)’ n’abandi bamushyigikiye, batangaje ku mugaragaro ko bashaka ko Biya yiyamamariza manda nshya. Nk’umuyobozi w’iryo shyaka, yari asanzwe afatwa nk’umukandida utaziguye.
Mu mwaka wa 2008, Biya yakuyeho umubare ntarengwa wa manda, bituma ashobora kwiyamamaza inshuro zose ashaka.
Yatsinze amatora yo mu 2018 n’amajwi arenga 71%, nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ayo matora yaranzwe n’amakosa menshi no kunyuranya n’amategeko.













