Indwara ya Glaucoma ikomeje kuza ku isonga mu ziteza ubuhumyi bwa burundu muri Afurika, aho abarwayi benshi bayimenya baramaze kuremba bikabije, maze ubushobozi bwo kuvura bukaba buke. Abahanga bavuga ko iterwa n’umuvuduko ukabije w’amazi mu jisho, bityo bikangiza udutsi twohereza amakuru mu bwonko. Ni nayo mpamvu Iyo itavuwe hakiri kare, itera ubuhumyi budakira.
Ni muri urwo rwego ku wa 11 Nyakanga 2025, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byahuguye mu buryo bwihariye abaganga b’amaso ku bijyanye no kubaga indwara ya glaucoma.
Aya mahugurwa yo mu ngiro yabaye akurikira andi yari yabaye mu cyumweru cyashize, yasobanuraga uko iyi ndwara iteye n’uburyo bwo kuyivura.
Nk’uko byasobanuwe na Dr. Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera abaganga b’inzobere ubushobozi bwo kuvura abarwayi ba glaucoma, kuko kubaga ijisho bisaba ubuhanga n’ibikoresho bihanitse.

Yagize ati “Kubaga ijisho bikorwa n’abaganga b’inzobere, ntabwo ari abantu bose babaga ijisho. Ni yo mpamvu uyu munsi twafashe itsinda rito binajyana n’ibikoresho dufite kugira ngo tubashe kubigisha neza, bityo na bo bazabashe kuvura neza abarwayi.”
Nubwo ngo abitabiriye ari bake, ngo hari gahunda yo gutegura andi mahugurwa mu minsi iri imbere kugira ngo n’abandi bacikanwe babashe kunguka ubu bumenyi.
Nk’uko bisanzwe mu mahugurwa akorwa n’ibi bitaro, aya nayo yitabiriwe n’inzobere mpuzamahanga zirimo Dr. Jia Ng, umuganga wo mu Bitaro bya Sunderland Eye Infirmary mu Bwongereza.
Dr. Tuyisabe yavuze ko gukorana n’abo banyamahanga bifasha kungurana ubumenyi no gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.
Ati: “Hari ibyo dushobora kuba tutarageraho bitewe n’aho ikoranabuhanga rigeze, ariko iyo tubonye umuntu uturutse ahandi bafite iryo koranabuhanga riteye imbere, hari ibyo atwunganira.”
Nubwo kuzana izo nzobere bihenze, yagaragaje ko babikora ku nyungu z’umuturage kugira ngo naza kwivuza azavurwe neza kandi akire.
Dr. Michael Mikhail, utegura amahugurwa mu bitaro by’Amaso bya Kabgayi na we, yagaragaje ko amahugurwa nk’aya afasha mu kongerera abaganga ubushobozi no kubaka urubuga rwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Yakomeje avuga ko bimworohera kuzana inzobere cyane cyane zo mu Bwongereza kuko yiganye na benshi muri bo, kandi bagaragaza ubushake bwo gufasha u Rwanda.
Dr. Jia Ng, wari uyoboye aya amahugurwa, yabwiye ICK News ko yashimishijwe cyane n’ibikoresho biri muri ibi bitaro ndetse n’ubwitange buranga abaganga bahakora.
Yagize ati “Natunguwe no kubona ibikoresho bigezweho ibi bitaro bikoresha, harimo nka mashini zipima ko umuntu abona neza (visual field), imashini za OCT, ndetse na ‘microscopes’ dukoresha mu kubaga.”

Yavuze ko kandi igice kinini cy’abarwayi ba glaucoma ku isi kiba muri Afurika, ndetse ko benshi bagerwaho n’ubuvuzi bararembye bikabije, ari na yo mpamvu yashimishijwe no kubona abaganga bo mu Rwanda bashyize imbere gusuzuma hakiri kare no kuvura iyi ndwara.
Sibyo gusa kuko ngo kubwe, nubwo yaje gutanga ubumenyi, na we hari ibyo yigiye ku baganga b’Abanyarwanda, cyane cyane mu bijyanye no kwita ku barwayi by’umwihariko abo iyi indwara yazahaje.
Dr. Sonia Sebuseruka, umuganga w’amaso mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba n’umwe mu bahuguwe yavuze ko aya mahugurwa amusigiye ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no kubaga abarwayi ba glaucoma hakoreshejwe uburyo bugezweho, kandi ko bizamufasha kunoza imitangire ya serivisi aho akorera.

Yavuze ko agiye gutangira gahunda yo gusuzuma hakiri kare abarwayi kugira ngo bagabanye ubuhumyi buturuka kuri iyi ndwara.
Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byatangaje ko biteganya andi mahugurwa azaba muri Kanama, azibanda ku kuvura strabismus ndetse n’ayo mu Gushyingo azibanda ku kuvura ocular trauma.
Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko, indwara ya glaucoma itera hafi 15% by’ubuhumyi ku isi, ikaba iya kabiri mu gutera icyo kibazo inyuma ya ‘cataracts’.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo n’u Rwanda, abarwayi bagera kuri 50% baba baramaze guhuma ijisho nibura rimwe iyo bagiye kwivuza bwa mbere.
Ni mugihe ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’ishyirahamwe ry’Ubushakashatsi kuri ‘Glaucoma Research Foundation’ bugaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 80 ku isi barwaye glaucoma.





Dr. Ng, yashimiwe umusanzu yatanze mu guhugura abaganga b’amaso bo mu Rwanda

