Nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 muri 1/4 cya Basketball African League (BAL), APR BBC yahise iba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze muri kimwe cya kabiri.
Uyu mukino wahuje APR na Hoopers wabereye muri SunBet Arena mu Mujyi wa Pretoria ho muri Afurika y’Epfo.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi bigera aho hashira umunota 1 n’amasegonda 15 nta kipe nimwe irabona mu nkangara. Icyakora ntibyatinze kuko ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yatangiye itsinda ibifashijwemo na Aliou Diarra.
Muri aka gace ka mbere wabonaga ko Ikipe ya River Hoopers iri ku rwego rwo hasi cyane kuko yatangiye ikora amakosa menshi, ibyayiviriyemo gutsindwa amanota menshi.
APR yakomeje gufatirana icyo cyuho cya Hoopers ibifashijwe na Nuni Omoti na Aliou Diarra bigaragaje muri uyu mukino. Ibi byatumye aka gace karangira APR iyoboye n’amanota 24-11.
Agace ka kabiri nako koroheye cyane APR kuko yagasoje ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 25 kuko igice cya mbere cyarangiye APR BBC ifite amanota 57 kuri 32 ya Rivers Hoopers.
APR yafashijwe cyane na Diarra wari uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi 13 ndetse na ‘Rebound’ 4.
Nyuma y’ikiruhuko ikipe ya APR ntiyahaye agahenge River Hoopers kuko yakomeje kuyobora umukino kuko aka gace karangiye APR itsinze amanota 83-52

Mu gace ka nyuma, ikipe ya Rivers Hoopers yagowe no kugaruka mu mukino kuko APR yakomeje gutsinda amanota menshi bituma umukino urangira ari amanota 104 kuri 73.
Chasson Randle w’ikipe ya APR watsinze amanota 15 muri uyu mukino n’imipira ivamo amanota 10(assists) yabwiye itangazamakuru ko icyabafashije kwegukana insinzi ari uko bari biteguye gukinana umurava n’imbaraga zabo zose.
Ati “Ni iby’agaciro kuri twe kugera muri 1/2 gusa akazi ntikararangira kuko dufite undi mukino na Al Ahli Tripoli.”

Biteganyijwe APR izasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, aho izaba yacakiranye na Al Ahli Tripoli muri kimwe cya kabiri.
Aya makipe aheruka guhura mu mikino ibiri iheruka yabereye i Kigali muri Nile Conference aho iyi mikino yombi APR itabashije gutsinda n’umwe.
Undi mukino utegerejwe ni uzahuza Al Ittihad yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola, ari nayo iheruka gutwara iki gikombe.
Ikipe yo mu Rwannda yaherukaga kugera muri kimwe cya kabiri cya BAL ni Patriots BBC yabikoze mu 2021.
