Kirehe: Hegitari 153 zigiye gutunganywa mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi

Mu gishanga cy’umuceri cya Kibaya-Cyunuzi giherereye ku mupaka w’uturere twa Ngoma na Kirehe, hateganyijwe gutunganywa hegitari 153 zizahingwaho.

Ibi bizarushaho kongera umusaruro w’umuceri muri utu turere ndetse bifashe abahinzi kugemurira amasoko umusaruro uhagije.

Koperative y’abahinzi b’umuceri COOPRIKI-Cyunuzi, ikorera mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, igizwe n’abanyamuryango barenga 3,000 baturuka mu turere twa Ngoma na Kirehe.

Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko bwari bwagaragaje ko hari igice cy’igishanga kidatunganyije, bukavuga ko iki kibazo cyari kimwe mu byabuzaga abahinzi kubona umusaruro uhagije.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, koperative yandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) isaba ko hatunganywa igice cy’igishanga kugira ngo ubuso buhingwaho umuceri bwiyongere, buve kuri hegitari 490 busanzwe buhingwaho.

Harerimana Evariste, Perezida wa COOPRIKI-Cyunuzi, avuga ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro.

Yagize ati “Dusanzwe tweza toni ziri hagati ya 2800 na 3000 ku gihembwe kimwe cy’ihinga, ariko ikindi gice cy’igishanga kibaye gitunganyije neza ubuso bwaba bwiyongereye n’umusaruro waboneka waba ari mwinshi ku buryo twagemurira amasoko umusaruro uhagije.”

Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemeza ko ubwo busabe bw’abahinzi bwakiriwe neza, kandi ko RAB yamaze kwemera gutunganya icyo gice cy’igishanga n’ubwo itangira n’isoza ry’ imirimo yo kugitunganya itaramenyekana neza.

Ati “Izi hegitari 153 ziziyongera ku buso bwa hegitari 490 basanzwe bahingaho, bikazagira uruhare mu kongera umusaruro woherezwa ku ruganda rutunganya umuceri bityo n’abahinzi bakiteza imbere.”

Uruganda rwa Kirehe Rice, ruherereye mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabigega, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 4,500 z’umuceri ku gihembwe.

Icyakora, ubu rwakira toni 3,500 n’ubwo habaho igihe rwongera guhagarara rugategereza umusaruro wo mu kindi gihembwe.

Kongera ubutaka buhingwaho bizanafasha gukemura icyo kibazo cy’ibura ry’umusaruro.

Kugeza ubu, ubuso buhingwaho umuceri mu Karere ka Kirehe burenga hegitari 800, hakaba hitezwe ko uko Gutunganya ubundi butaka bizazamura umusaruro ndetse biteze imbere imibereho y’abaturage binyuze mu buhinzi bw’umuceri.