Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, abayobozi, abarezi, abanyeshuri n’abandi bakozi bagize umuryango mugari w’ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo kwibuka ku rwego rwa ICK cyabimburiwe no gusabira, gushyira indabo no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abantu 12,208, mbere y’uko ibindi bikorwa bijyanye n’uyu munsi bikomereza ku cyicaro gikuru cya ICK.

Igikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe no gusabira, gushyira indabo no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yavuze ko kuba ICK yibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyabaye kandi bigizwemo uruhare runini n’abantu bize.
Yagize ati: “Muri Jenoside, byaragaragaye ko uwize akaminuza ashobora kuyoba kandi iyo bigenze bityo ntayoba wenyine ahubwo ayobya n’abandi benshi kuko baba bamwizeye gusobanukirwa kubarusha.”
Yakomeje agira ati: “Jenoside yakorewe abatutsi rero yagaragaje ko iyo ubumenyi butamanutse ngo bugere ku mutima, busenya nyirabwo kandi bukoreka imbaga.”
Padiri Dushimimana yashimangiye ko ubumenyi bukoreshejwe neza bubera urumuri benshi kandi ko iyo ariyo ntego ya ICK. Aha niho yahereye asaba urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri ICK gukoresha neza ubumenyi bahabwa baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wa ICK
Ati: “Rubyiruko rugize umuryango mugari wa ICK, nimwebwe mizero y’igihugu cyacu, muzaharanire ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.”
Yongeyeho ati: “Ibyo muzabigeraho nimwihatira gukoresha ibyo mwiga mu gushungura ibyo mwumva, ibyo musoma n’ibyo muvuga. Nimwihatira gushakisha ukuri mu mateka yacu kandi mukakugeza no ku bandi. Nimukoresha ubumenyi muhabwa mu guhitamo ikiza kirengera ubuzima bw’abantu, kandi munakoresha ubumenyi muhabwa mu gukunda no gukundisha igihugu cyacu abandi ndetse munakirwanirire ishyaka.”
Yasabye abagize umuryango mugari wa ICK muri rusange gukomera ku bumwe n’ubuvandimwe bw’Abanyarwanda, bamagana icyabatandukanya cyose, birinda imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Komiseri ushinzwe kwibuka muri Komite ya IBUKA mu Karere ka Muhanga wari uhagarariye uyu muryango muri iki gikorwa, Gaspard Shyaka, yibukije urubyiruko rwa ICK ko abatabaye Abatutsi bicwaga, na bo bari urubyiruko, bityo ababwira ko na bo bafite inshingano zo kurwana urugamba rwo kubaka igihugu.

Gaspard Shyaka, Komiseri ushinzwe kwibuka muri Komite ya IBUKA mu Karere ka Muhanga
Ibi ngo banakwiye kubikora batanga amakuru ku baba bazi abakihishahisha kandi barahekuye u Rwanda.
Yongeraho ati “Mu gutegura Jenoside harimo ibyiciro, ubu rero icyiciro turimo ni icy’uko abakoze Jenoside bari gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo bayihakane ndetse banayipfobye. Urugamba rero tugomba kurwana nkatwe Abanyarwanda cyane cyane twe rubyiruko, ni urwo kurwanya aba bapfobya Jenoside ndetse bakazana n’ingengabitekerezo yayo, tukarwana urwo rugamba kugira ngo amahoro igihugu cyacu gifite atazahungabanywa.”
Shyaka yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda kwijandika mu byaha bigendanye no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko muri iki gihe bigenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu habarurwa abarenga Miliyoni y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







