Putin yatangaje agahenge k’iminsi itatu mu ntamabara yo muri Ukraine

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko u Burusiya buzahagarika imirwano muri Ukraine mu gihe cy’iminsi itatu kugira ngo bihurirane n’umunsi wo kwizihiza intsinzi y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Kreml byavuze ko iki cyemezo gishingiye ku “mpamvu z’ubutabazi bw’abantu’’ kandi ko “ibikorwa byose by’intambara” bizahagarikwa guhera mu gitondo cyo ku wa 8 Gicurasi kugeza ku wa 11 Gicurasi 2025. U Burusiya bukora umunsi mukuru wo kwizihiza itsindwa ry’aba Nazi b’u Budage ku itariki ya 9 Gicurasi.

Icyakora, umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangarije CNN ko “guhagarika imirwano bigomba kuba nta kintu na kimwe bishingiyeho, kuko ibindi byose ari amayeri ya Putin.”

Mu minsi yashize Putin yanze igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30, nyamara ni icyifuzo Ukraine yo yari yemeye.

Uruhande rw’u Burusiya rwongeye gutangaza ko rwiteguye ibiganiro by’amahoro nta yandi mananiza, bigamije gukemura imizi y’ibibazo byateje amakimbirane ya Ukraine, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Guhagarika imirwano muri Ukraine byageragejwe inshuro zirenga 20, ariko zose bikarangira byanze, zimwe zikananirwa gukomeza mu minota mike nyuma yo gutangira kubahirizwa.

Nk’inshuro y’igeragezwa ry’agahenge iheruka hari kuri Pasika ariko, impande zombi zashinjanye kurenga ku masezerano y’ako gahenge.

U Burusiya kandi butangaje agahenge mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ari “icyumweru cy’ingenzi cyane” ku biganiro by’amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Amerika yakomeje kugerageza guhuza impande zombi kugira ngo zigere ku masezerano y’amahoro, ariko ubutegetsi bwa Donald Trump bwagaragaje ko buzakuramo akarenge mu gihe nta ntambwe izaba igaragara iterwa.

Putin ashishikajwe no kugaragaza ko u Burusiya bufite ubushake bwo gushaka amahoro, kandi ashishikajwe no kumvisha Trump ubwo butumwa, cyane ko Ukraine yemeye igitekerezo cya Amerika cyo guhagarika imirwano iminsi 30.

Ibyo bikaba bije nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaje uburakari bitewe n’ibitero u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine, nk’uko BBC ibitangaza.