Gakenke: Babangamiwe n’iyangirika ry’umuhanda Vunga-Muvumba-Muhanga

Abaturage batuye mu Mirenge ya Mugunga na Muzo ho mu Karere ka Gakenke bavuga ko babangamiwe n’umuhanda umaze imyaka myinshi warangiritse cyane ku buryo batoroherwa no kubona uko bahahirana n’abo mu bindi bice.

Uretse ibyo kandi, banavuga ko n’abarwayi bagorwa no kugera ku Kigonderabuzima cya Kazirankara.

Aba baturage bavuga ko umuhanda Vunga-Muvumba-Gitarama umaze imyaka irenga 5 warangiritse ndetse ko mu bihe bitandukanye bagiye bagaragariza ubuyobozi iby’iki kibazo ariko ntihagire igikorwa.

Patrick Niyonkuru wo mu Murenge wa Mugunga, Akagari ka Mutego agira ati “Uyu muhanda wangiritse kuva za 2018 aho uruzi rwuzuraga rukagera muhanda, burihe uko imvura yagwaga wagendaga wangirika bikomeye kubera kudasanwa. Muri iki gihe cy’imvura rero, uba usanga abantu bari kuvogera bakifashisha amato ubundi bagashyiramo amabuye cyangwa se abandi bakabaheka (mu mugongo).”

Akomeza avuga ko hari n’imodoka ziheramo. Ati “Imodoka ziva i Nyabihu ziraza zigaheramo.”

Jean Nepo Muscene Kazamu utuye mu Murenge wa Mugunga avuga ko iyangirika ry’uwo muhanda ribangamira imigenderanire n’imihahirane hagati yabo n’uduce baturanye.

Yagize ati “Uyu muhanda warangiritse cyane ndetse ubu umusaruro wacu kuwugeza ku isoko ryo ku Muvumba cyangwa irya Vunga ntibyoroshye. Byongeye kandi, iyo umurwayi bamuhaye taransiferi ku bitaro bikuru bya Shyira, nabwo kugerayo biragorana kuko kugira ngo imbagukiragutaba imugereho  bitwara umwanya munini ndetse agera kubitaro bya Shyira bitoroshye  kubera ibinogo n’amazi menshi agaragara muri uyu muhanda.”

Kazamu akomeza avuga ko nk’abacuruzi bagorwa no kurangura ibicuruzwa biturutse muri Vunga cyangwa i Musanze.

Ati “Nkatwe abacuruzi, gutuma ibicuruzwa muri vunga ndetse n’i Musanze biraduhenda kuko abashoferi bahatinya bityo tugakoresha amagare kugira ngo ibyo twaranguye bitugereho.”

Steve Dusabimana utwarira imodoka muri uyu muhanda avuga ko mbere y’uko umuhanda wangirika wakoreshwaga n’imodoka zitwara abagenzi (Bus) gusa ko kuri ubu zitagikora.

Ati “Na mbere umuhanda warakoreshwaga, hari imodoka yavaga i Musanze ikomeza i Muhanda.”

Icyifuzo gihuriweho n’aba baturage ni uko bakorerwa uyu muhanda kuko bakigejeje ku buyobozi kenshi ariko ntihagire igikorwa.

Bongeraho ko uramutse utunganyijwe bakongera kuwifashisha mu ngendo zijya mu Mujyi wa Muhanga, kuko ubu kujya i Muhanga bibasaba kujya kuzenguruka i Kigali mu gihe uyu muhanda ubaye ari muzima biborohereza urugendo kuko ari ibirometero 100 gusa kugira ngo bagere mu Mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Vestine Mukandayisenga yabwiye ICK News ko ikibazo cy’uwo muhanda kizwi ndetse ko hari gushakwa ingengo y’imari yo kuwukora ku buryo burambye ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo by’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA).

Ati: “RTDA iri gushaka ubushobozi bwo kuwukora, kuko uwo muhanda uri mu mihanda minini (National Level Roads) tukaba dutegereje ko ingengo y’imari yawo irangira.”

Umuhanda Musanze-Vunga-Muhanga ufite ibirometero 100, ukaba uhuza uturere 4 turimo Musanze-Nyabihu-Gakenke-Muhanga.

Umwanditsi: Niyonkuru Daniel