Zimbabwe: Abaturage ntibavuga rumwe na Perezida Mnangagwa wifuza kwiyongeza manda ya gatatu

Mu gihugu cya Zimbabwe, hakomeje kumvikana amakuru yo gushaka guhirika k’ubutegetsi Perezida Emmerson Mnangagwa,bitewe n’inkundura  yo gushaka uzamusimbura yatangiye mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu 2028.

Itegeko nshinga rya Zimbabwe rivuga ko perezida yemerewe manda ebyiri gusa.  icyakora Mnangagwa wagiye ku butegetsi mu 2017 we arifuza kuyobora kugeza mu 2030.

Ukutumvikana n’abaturage  kwatejwe n’uko abamushyigiye n’abo mu ishyaka rye bagerageje kwagura manda ye kugeza mu 2030 aribyo byateje imyigaragambyo bamwe banasaba ko yavaho ku ngufu.

Nubwo Perezida Mnangagwa amaze igihe kinini k’ubutegetsi  anengwa n’abaturage ba Zimbabwe, kunanirwa guca ruswa ikomeje kwiyongera, abatavuga rumwe na leta bakibasirwa, ndetse n’ubukungu bukagenda busubira inyuma.

Mu ishyaka rya ZANU-PF kutumvikana ni ibintu bidakunze kubaho, kugera naho basaba imyigaragambyo ku mugaragaro.

Igihugu cya Zimbabwe kimaze imyaka myinshi mu makimbirane ya politiki yatumye ubukungu buhungabana, imirimo irabura, ndetse binatuma n’inzego za leta zidakora neza.

Ibi kandi byanateje izamuka ry’ibiciro rikomeye ku masoko yo muri iki gihugu kuko  ryatumye mu myaka 20 ishize ubukungu bugwa hasi  ndetse n’ubwizigame bw’abaturage burashira.

Uwitwa Blessing Vava, umuyobozi w’itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu, yabwiye Al Jazeera ko “nk’abaturage ba Zimbabwe barambiwe ubuyobozi bubi kandi bakeneye umukiza,”.

Kugeza ubu Emmerson Munangagwa afite imyaka 82 akaba yarabaye perezida wa Zimbabwe mu mwaka wa 2017 ahiritse  k’ubutegetsi umukambwe Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.