Hongiriya yatangaje ko igiye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)

Minisitiri w’Intebe wa Hongriya Viktor Orban yemeje ko igihugu cye kigiye kwikura muri ICC nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi na ICC, ageze muri Hongiriya mu ruzinduko rw’akazi.

Orban yari yatumiye Netanyahu akimara gushyirirwaho impapuro z’imyanzuro imuta muri yombi mu Ugushyingo k’umwaka ushize  aho yamwijeje ko icyo  cyemezo nta ngaruka kizagira mu gihugu cye.

Icyakora mu Ugushyingo, abacamanza ba ICC bavuze ko hari “impamvu zumvikana” zigaragaza ko Netanyahu afite “uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu” byakozwe mu ntambara yahuje Isiraheli na Hamas.

Icyo gihe Netanyahu yamaganiye kure icyo cyemezo cya ICC, ayishinja kuba “yarashingiye ku rwikekwe rushingiye ku kwanga Abayahudi”.

Hongiriya ni kimwe mu bihugu byashinze ICC, ikaba iri mu banyamuryango bayo 125. Icyemezo cyayo cyo kwikura muri uru rukiko kiyigira igihugu cya mbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gisezeye.

Nubwo gusezera kwa Hongiriya bifite igisobanuro gikomeye muri politiki, ntibigira ingaruka nini ku mikorere ya ICC cyangwa ku mategeko ayigenga. Iki kigo cyahuye n’imbogamizi nk’izi mbere ariko kigakomeza gukora gifite ubufasha bwagutse ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Intebe Viktor Orban yavuze ko ICC yabaye “urukiko rwa politiki” kandi ko icyemezo cyarwo cyo gusohora impapuro zo guta muri yombi Netanyahu kibigaragaza neza.

Ku ruhande rwe, Netanyahu yashimye icyemezo cya Hongiriya, ahamya ko ari icyemezo “cy’ubutwari kandi kigendera ku mahame”.

Yagize ati “Ni ingenzi kuri demokarasi zose. Ni ngombwa guhagarara tugahangana n’iki kigo cyangiritse,” Netanyahu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli, Gideon Sa’ar, na we yashimiye Orban ku rubuga X, avuga ko yafashe umwanzuro ufite “ubushishozi bukomeye n’ugushikama k’ukuri mu gushyigikira Isiraheli.

Yagize ati: “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwitwaga ko ari urwo kurengera ubutabera mpuzamahanga rwaciye ibyishimo mpuzamahanga kuko rwishe amahame y’ibanze y’amategeko mpuzamahanga mu gushaka kubangamira uburenganzira bwa Isiraheli bwo kwirwanaho.”

Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, na Koreya ya Ruguru ntabwo ari abanyamuryango ba ICC, bityo ntibemera ububasha bwayo.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 127 y’Amasezerano ya Roma asanzwe yifashishwa na ICC, kugira ngo Hongiriya isezere burundu irasabwa kwandikira urwandiko rumenyesha Umunyamabanga Mukuru wa Loni ibyo ikazabikora nyuma y’umwaka umwe.

Umuvugizi wa ICC, Fadi El-Abdullah, yabwiye BBC ko kubijyanye no gushyiriraho Netanyahu impapuro zimuta muri yombi nta cyaha bakoze kuko bakurikije uburyo busanzwe bukoreshwa, anaboneraho kwibutsa Hongiriya ko igifite inshingano zo gukorana na ICC.

Mu Burayi, bimwe mu bihugu by’abanyamuryango ba ICC byatangaje ko byamuta muri yombi aramutse ageze ku butaka bwabyo, mu gihe ibindi, birimo u Budage, byavuze ko butazabikora.

Kugeza ubu Isiraheli iri kujuririra icyemezo cyatanzwe na ICC cyo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant.

Uru ruzinduko rwa Netanyahu muri Hongiriya rubaye mu gihe Isiraheli yatangaje ko irimo kwagura ibitero byayo muri Gaza, inashyiraho umuhanda mushya wa gisirikare mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Hamas, mu gihe ibitero bikomeje guhitana abantu benshi muri Palestine.

Intambara muri Gaza yatangiye ku ya 7 Ukwakira 2023, imaze guhitana abantu bagera ku 50,000 naho 251 babaye imbohe nk’uko bitangazwa n’ibigo by’ubuzima muri Gaza.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.