Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Convention Centre hatangiye Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum) 2025. Ikaba yitabiriwe n’abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’imari muri Afurika.
Iyi ni inama itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki ndetse n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Kimwe mubyo yibandaho harimo kurebera hamwe iterambere ry’urwego rw’imari n’imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite urubyiruko rushoboye mu ikoranabuhanga bityo ko uyu mugabane ufite ubushobozi bwo guhanga udushya no guhangana ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati” “Kubera urubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga ruri kuri uyu mugabane wacu, Afurika ishobora guhangana n’isi yose no guhanga udushya”.
Uretse ibyo kandi Perezida Kagame yashimiye uruhare FinTech ikomeje kugira mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika agaragaza ko umubare wa kampani zikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga zikubye gatatu.
Ati” Iyo urebye gusa mu myaka mike ishize usanga kampani zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga zarikubye gatatu bityo izi businessi ntoya cyangwa nini zikomeje kuzamura no guteza imbere igisata cy’ubukungu bwacu.
Ibi kagame avuga ko bigaragazwa n’iterambere ryagezweho bitewe na serivisi za Mobile Money n’ibindi.
Ikindi Perezida Kabame yagarutseho ni uko abagize umugabane wa Afurika aribo bakwiye kuba aba mbere mu gufata ibyemezo biganisha ku iterambere ry’umugabane batabanje kubisaba uwariwe wese.
Ati” Abafite ama businessi nabo bakwiye kugaragaza uruhare rwabo, ndetse bakanagirirwa ikizere n’abashoramari”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo byose bizagerwaho mu gihe , abantu bose bakoreye hamwe nk’ikipe “Ndizera ko turi mu nzira iboneye”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umuco n’Urubyiruko muri Singapore, Alvin Tan, nawe witabiriye iyi nama , yavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bibanye neza.
Yagize ati “Uyu mwaka ni umwaka udasanzwe kuri Singapore n’u Rwanda kuko turi kwishimira imyaka 20 ishize dufitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi. Ubucuti bwacu burahamye kandi burushaho gushinga imizi”.

Iyi nama ije ikurikira indi yabaye mu 2023 , bikaba biteganijwe ko izamara iminsi itatu kuva kuwa 24 Gashyantare kugeza 26.



