Gicumbi: Ibitaro bya Byumba byizihije umunsi w’abarwayi binabagenera impano

Kuri iki Cyumweru, ibitaro bya Byumba, ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha biherereye mu Karere ka Gicumbi, byizihije umunsi mukuru w’abarwayi ku nshuro ya 33. Muri ibi birori, abarwayi bahumurijwe kandi bahabwa impano zirimo ibikoresho by’isuku, ibyo kurya, n’ibindi bitandukanye.

Uyu munsi mukuru, ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 11 Gashyantare buri mwaka, ariko ibitaro bya Byumba byahisemo kuwizihiza ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ukwizera ntigutamaza.”

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwagaragaje ko kwizihiza uyu munsi ari uburyo bwo gushishikariza abantu bose kugira impuhwe no gufasha abarwayi, kandi bunibutsa ko ubuvuzi atari ugukiza gusa indwara, ahubwo ari no gufasha abarwayi mu buryo bwose bushoboka, burimo no kubaha ihumure.

Dr. Issa Ngabonziza, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba, yagize ati: “Uyu munsi utwibutsa ko tugomba kwita ku buzima bwacu. Warwara, ukagana inzego z’ubuvuzi kare, ukitabwaho, ntujye mubapfumu cyangwa ahandi bamwe bajya.

Yakomeje agira ati: “Ni ukuzirikana abarwayi, tukababa hafi, tukabasengera, tukabaha ibikoresho, abenshi bakishyurirwa zimwe muri serivisi, mbese tukabahumuriza.”

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarwayi, ibitaro bya Byumba byatanze impano zirimo ibikoresho by’isuku ku barwayi bose, ibyo kurya, n’ibindi nyenerwa mu mibereho yabo. Iki gikorwa cyagaragaje ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ibitaro, abakozi babyo, n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abarwayi.

Abarwayi n’imiryango yabo bashimiye iki gikorwa cy’ubumuntu, bavuga ko cyabaremye umutima, kibaha n’icyizere.

Nzabonimana JMV, umwe mu barwayi, yagize ati: “Ndishimye cyane. Iyo wumva uri wenyine, ugahumurizwa, bitanga icyizere, bikadutera n’imbaraga kuko hari igihe usanga nta n’umurwaza ufite.”

Abaganga n’impuguke mu by’ubuvuzi bemeza ko ubuzima bwo mu mutwe bufite uruhare runini mu gukira k’umuntu. Iyo umurwayi agize icyizere, akumva ko yitabwaho kandi afashwa, bituma umubiri we ubasha gukorana neza n’imiti ndetse n’ubundi buvuzi ahabwa.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwa Byumba bwashimangiye ko ubuzima bwiza butagerwaho gusa n’ubuvuzi bw’umubiri, ahubwo hanatekerezwa ku buzima bwo mu mutwe no ku mitima by’abarwayi. Ni muri urwo rwego bagenda bagirana ibiganiro n’abarwayi, babahumuriza, babaha icyizere cyo gukira no gukomeza ubuzima bwabo na nyuma yo kuva mu bitaro.