Botswana: Barindwi bamaze guhitanwa n’umwuzure abandi ibihumbi barimurwa

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Botswana Duma Boko yatangaje ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gihugu yateje umwuzure umaze kwica abantu barindwi barimo abana batatu ndetse unatuma abantu babarirwa mu bihumbi bimurwa.

Uyu mwuzure kandi watumye guverinoma ya Botswana ifata umwanzuro wo gufunga amashuri ndetse n’imihanda imwe nimwe byagateganyo.

Mu ijambo rya perezida Boko ryatambutse kuri televisiyo yigihugu, yagize ati: “Tuzakomeza gukora mu gihe gito kugira ngo tugabanye ibindi bihombo.” Yongeyeho ko ubuyobozi bwe buzasuzuma igenamigambi ry’ibikorwa remezo kugira ngo hamenyekane niba ibikorwa remezo by’igihugu bihagije kugira ngo bikemure imyuzure n’amapfa.

Yongeyeho ko umubare w’abantu bamaze kwimurwa wageze 1749, uvuye kuri 498 watangajwe ku wa gatanu. Byongeye kandi, Boko yagaragaje ko mu bantu 2994 bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure, 705 muri bo ari abana.

 Perezida kandi yashimiye abaturage ndetse ndetse n’abashinzwe umutekano, barimo abapolisi n’abasirikare, ku bw’ubutwari bagize mu gutabara abaturage bari mu mage yatewe n’umwuzure.

Urugomero rw’amazi ruhereye mu murwa mukuru Gabarone rwaruzuye, mu gihe imodoka mu mihanda zarengewe n’amazi. Abashinzwe ubutabazi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo barengere ubuzima bwabaturage mu gihe imvura nyinshi iteganijwe gukomeza kugwa mu minsi iri imbere.

Abashinzwe gucunga ibiza bavuze ko amazi imiyoboro itwara amazi mu mijyi ishobora kuba yaragize uruhare mu gutuma habaho umwuzure muri tumwe mu duce twibasiwe cyane n’imvura.

Iyi mbura nyinshi imaze iminsi ingwa, yibasiye ibice bitandukanye by’iki gihugu cya Botswana giherereye mu majyepfo ya Africa.