Abashakashatsi baravuga ko indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ishobora kuzagira ingaruka ku bantu benshi kurushaho mu myaka iri imbere, nyuma y’uko ubushakashatsi bushya bwerekanye ko ikomeje kwiyongera ku muvuduko utari witezwe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita kuri diyabete (International Diabetes Federation) ryari ryatangaje mu 2021 ko abantu miliyoni 24 bo muri aka gace babana n’iyi ndwara. Byari biteganyijwe ko mu 2045, hafi 6% by’abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, barenga miliyoni 50, aribo bazaba bayirwaye ariko imibare mishya y’ikigo cy’ubuvuzi cya The Lancet igaragaza ko iyo mibare ishobora kwikuba kabiri.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi 10 bo muri Afurika y’Epfo, Kenya, Ghana na Burkina Faso mu gihe cy’imyaka irindwi. Bwerekanye ko imirire mibi, kubura serivisi z’ubuvuzi, umubyibuho ukabije ndetse no kutitabira imyitozo ngororangingo ari bimwe mu bitera diyabete muri Afurika.
Dr. Raylton Chikwati wo muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo yavuze ko abantu baba cyangwa bimukira mu nkengero z’imijyi (peri-urban areas) ari bo bakunze kugira ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara, kuko akenshi barya ibiribwa byatunganirijwe mu nganda.
Yagize ati: “Mu byaro, kubona serivisi z’ubuvuzi biracyari ikibazo ugereranyije n’imijyi. Ikindi kandi, kurya cyane ibiryo byatunganyirijwe mu nganda bikomeje guteza ibibazo bikomeye ku buzima.”
Ni mu gihe Palwende Boua, umushakashatsi mu kigo cya Clinical Research Unit of Nanoro muri Burkina Faso, yavuze ko ikibazo cy’uko Afurika ikifite umubare muto w’abashakashatsi bashobora gusobanurira abaturage ingaruka z’izi ndwara, nabyo biri mu bikomeje gutiza umurindi iyi ndwara.
Ati:“Ni ngombwa ko abantu basobanurirwa byinshi kuri izi ndwara bakanashishikarizwa kuzirinda.”
Boua kuri ubu ari gutegura inyandiko y’ubujyanama izashyikirizwa Leta ya Burkina Faso mu rwego rwo gufasha mu kurwanya diyabete.
Mu busanzwe, indwara ya diyabete irangwa n’imisemburo ya insuline ikora nabi cyangwa ikaba nkeya mu mubiri, bigatuma isukari yo mu maraso izamuka cyangwa ikamanuka kurugero rusanzwe.
Impuguke zisaba Abanyafurika kwipimisha isukari mu maraso kenshi no gushaka ubuvuzi hakiri kare mu gihe bagaragayeho ibimenyetso bya diyabete.
