Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kamena 2025, Papa Leo XIV yayoboye igitaramo cy’isengesho cyahuriyemo urubyiruko rugera kuri miliyoni, rwari rwaturutse hirya no hino ku isi.
Iri sengesho ryabereye i Tor Vergata, ku nkengero z’umujyi wa Roma, mu birori bya Yubile y’Urubyiruko. Iki gikorwa cyaranzwe n’amasengesho, indirimbo, n’ijambo ryihariye rya Papa ryasubizaga ibibazo bitatu byabajijwe n’urubyiruko.
Ibyo bibazo, byabajijwe mu Cy’esipanyolo, Igitaliyani n’Icyongereza, byibandaga ku nsanganyamatsiko zitandukanye: ubucuti nyabwo, gufata imyanzuro mu buzima, n’uko umuntu ashobora guhura na Yezu mu bihe bikomeye.
Dulce Maria, w’imyaka 23, ukomoka muri Mexique, yabajije uburyo urubyiruko rwabona ubucuti n’urukundo nyarwo, cyane ko byinshi bigaragara kuri internet biba bitari impamo.

Papa Leo yamusubije avuga ko imbuga nkoranyambaga ari igikoresho cyiza cyo korohereza abantu kuganira, ariko ko na none zishobora kubajyana mu buzima bwo kwibeshya no gushaka ibyishimo by’ako kanya. Yagize ati: “Ubucuti buramba bushingira ku Mana.”
Gaia, w’imyaka 19, wo mu Butaliyani, yabajije ikibazo gishingiye ku bwoba n’amakenga abenshi bagira mu gufata imyanzuro ikomeye mu buzima.
Papa Leo yamusubije ko gufata icyemezo atari uguhitamo ibintu gusa, ahubwo ari uguhitamo umuntu ushaka kuba we. Ati: “Iyo ufashe umwanzuro, uba uhisemo uwo ushaka kuba we mu buzima.”
Will, w’imyaka 20, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabajije ati: “Twahura dute na Yezu, tukamenya ko ari kumwe natwe, cyane cyane mu bihe bigoye?”
Papa Leo yasubije asaba urubyiruko gutekereza ku buzima barimo, guharanira ubutabera, kwitangira abakene, no gusenga Yezu uri mu Isakaramentu Ritagatifu. Yababwiye ko ibyo aribyo bituma umuntu yumva ko Yezu amuri hafi, ndetse no mu bibazo bikomeye.
Mu magambo ye, Papa Leo yanibutse abakobwa babiri, Maria w’imyaka 20 wo muri Espagne na Pascale w’imyaka 18 wo muri Misiri, bapfuye mu minsi ishize ubwo bari mu bikorwa bya Yubile.
Yagize ati: “Dusengere hamwe, dusabire imiryango yabo, inshuti n’abababajwe n’urupfu rwabo. Yezu wazutse abakire mu mahoro n’ibyishimo by’Ingoma ye.”
Isengesho ryasojwe n’isaha imwe y’Isakaramentu Ritagatifu, riherekezwa n’indirimbo n’amasengesho yavugiwe mu ndimi zitandukanye zirimo: Igifaransa, Icyongereza, Icyesipanyolo, Igitaliyani, Igiporutigali, Ikidage, Ikipolonye n’Ikilatini.













