Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, kuri Stade ya Muhanga habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bahabwa inguzanyo yo kwiga na Chancen International Rwanda, aho icyiciro cya mbere (Cohort A) cyatsinze icyiciro cya kabiri (Cohort B) kikegukana igikombe.
Umukino warangiye Cohort A itsinze Cohort B ibitego 2-1. Ibitego byombi bya Cohort A byatsinzwe na Ikorukwishaka Zerobaberl, mu gihe igitego rukumbi cya Cohort B cyatsinzwe na Nshutinimama Saidia.

Cohort A (Bambaye umutuku) yatsinze Cohort B (Bambaye ubururu)
Hashaka Peter, ukuriye ishami rishinzwe kwakira no gukurikirana abanyamuryango bashya muri Chancen International Rwanda, yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kuruhuka no kurushaho kumenyana nyuma y’amasomo.
Yagize ati: “Dukeneye ko abanyeshuri baruhura umubiri nyuma y’igihe kinini bamara mu masomo, ariko kandi bakanamenyana kuko baba baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, benshi bataziranye.”
Yakomeje abasaba gukomeza kugaragaza ikinyabupfura no kugira umwete mu masomo yabo, ashimangira ko ari wo musingi w’iterambere ryabo.

Hashaka Peter, ukuriye ishami rishinzwe kwakira no gukurikirana abanyamuryango bashya muri Chancen International Rwanda
Uwineza Jeanne, ukuriye serivisi ishinzwe abanyeshuri muri ICK, na we yavuze ko intego y’aya marushanwa ari ugufasha abanyeshuri kwisanzura no kugira umwanya wo kwidagadura mu gihe kitari icy’amasomo.

Uwineza Jeanne, ukuriye serivisi ishinzwe abanyeshuri muri ICK
Ati: “Nubwo abanyeshuri bagira umwanya uhagije wo kwiga, ni ingenzi ko banabona umwanya wo kwisanzura. Ibi bibafasha no guteza imbere umuco wo gukorera hamwe, kuko iyo bakina nk’ikipe babikomeza no mu masomo.”
Iradukunda Fabrice, Kapiteni wa Cohort A yegukanye igikombe, yashimiye ubuyobozi bwa Chancen na ICK bwateguye iki gikorwa, avuga ko cyabagaragarije ko batitabwaho mu masomo gusa.

Iradukunda Fabrice, Kapiteni wa Cohort A
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho. Byatweretse ko badushyigikira mu masomo no mu bindi bikorwa bidufasha gukura no kubaka ubusabane.”
Ku ruhande rwa Cohort B, Nshimiyimana Jacques, wari Kapiteni wayo, yavuze ko nubwo batatwaye igikombe, bishimiye igikorwa cyabahurije hamwe nk’abanyeshuri.
Ati: “Nubwo tutabashije kwegukana igikombe, twishimiye kuba twabonye umwanya wo guhura no gusabana. Hari abo tutari tuziranye, ariko uyu mukino watumye turushaho kumenyana.”

Nshimiyimana Jacques, Kapitani wa Cohort B
Kugeza ubu, abanyeshuri basaga 1,000 ba ICK bahabwa inguzanyo yo kwiga ku bufatanye na Chancen International, kandi biteganyijwe ko mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka ICK izakira abandi banyeshuri bazarihirwa n’uyu muryango.



Ikipe ya Cohort B

Ikipe ya Cohort A

Amafoto: Denyse Uwamahoro
