Ibyo wamenya kuri Rev. Kabayiza Louis Pasteur, Umwepisikopi mushya wa Shyogwe

Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, nibwo Rev. Kabayiza Louis Pasteur yatorewe kuyobora Diyosezi Angilikani ya Shyogwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 20 Ukuboza 2024 nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi Diyosezi, yavuze ko uwo areberaho ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.  

Ati “Kimwe mukundira, atekereza ibintu birebire kandi agaharanira kubigeraho.”

Icyakora ngo mu itorero, uwo afata nk’icyitegererezo ni Arikiyepiskopi Laurent Mbanda kuko ngo ari umuntu uzana impinduka zihuse, kandi zikabyara umusaruro.  

Ibyo azibandaho mu butumwa bushya yahawe

Agaruka ku nshingano yatorewe, Kabayiza w’imyaka 49 y’amavuko, akaba umupasiteri wa Diyosezi ya Shyogwe, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu ivugabutumwa rikagera ku muryango Nyarwanda, rigahindura abantu, nabo bagahindura aho bari.

Ati “Umuryango Nyarwanda ufite ibibazo bitandukanye, harimo amakimbirane, ubukene, n’ibindi. Numva ivugabutumwa ryacu ryaba igisubizo.  Icya kabiri ni uburezi cyane ko mbumazemo imyaka 26. Ndumva mu itorero twakagombye kugira amashuri atanga uburezi bufite ireme, naho atari tukayongera, tukarwanya ko abana bakora urugendo rurerure bashaka amashuri.”

Kabayiza akomeza avuga ko yifuza ko Kaminuza ya Hanika yagera ku rwego iba ari mpuzamahanga ndetse n’urwego rw’ubuvuzi bakarwongeramo imbaraga.

Ati “Ni ibintu nagiye mbamo hariya muri hanika, numva twazongera ubushobozi bw’amavuriro yacu tukareba n’ahandi hakenewe andi tukayongera.”

Ikindi avuga ko azashyiramo imbaraga ni ugufasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu mahugurwa bazaruha.

Ati “Byari byaratangiye, kuko hari gahunda ya tinyuka urashoboye mu rubyiruko rwa Shyogwe, nzayiha imbaraga.  Urubyiruko rwifitemo imbaraga n’ibitekerezo byarwo, ikibura ni ukubegera tukumva imishinga bo biyumvamo. ikibi ni ukuzana imishinga ukayibaturaho ariko nitwicarana nabo tuzishakamo ubushobozi kandi iterambere rirashoboka.”

Biteganyijwe ko tariki 23 Werurwe 2025 aribwo Kabayiza Louis Pateur azahabwa inshingano nk’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Shyogwe.

Kabayiza ni muntu ki?

Rev. Kabayiza washinzwe Diyoseze ya Shyogwe yavutse mu 1975 mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro ni na ho yakuriye aniga mu mashuri abanza ya Rushoka na Kimirama.

Yakomereje amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Indimi ry’i Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu 1990 ahava 1993, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi asoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe mu bijyanye n’indimi.

Rev. Kabayiza yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, nyuma avana indi mu by’uburezi, muri Kampala International University.

Yakomerejeyo na master’s mu bijyanye n’igenamigambi mu guteza imbere sosiyete, impamyabumenyi azahabwa muri Gicurasi 2024.

Rev. Kabayiza afite impamyabumenyi yakuye muri East African Christian University y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda iri i Kabuga mu Karere ka Gasabo.

Tariki ya 19 Ukuboza 2004 nibwo Kabayiza yabaye umudiyakoni. Mu mirimo yakoze mu itorero harimo kuba yarayoboye Ubucidikoni bwa Paruwasi Hanika igihe kirekire, anahakorera imirimo myinshi y’itorero irimo; uburezi, ubuvuzi, n’ivugabutumwa.

Yanakoze imirimo myinshi, aho yayoboye Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyanza, ubu yari ayoboye na Paruwasi ya Butansinda na yo yo mu Karere ka Nyanza. Yabaye Intumwa ya Musenyeri mu maparuwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.

Rev. Kabayiza yayoboye umushinga wo gutangiza kaminuza ya ‘Hanika Anglican Integrated Polytechnic’.

Yabaye kandi umuvugizi wungirije wa Diyosezi ya Shyogwe, igihe kigera ku myaka hafi 10.

Mu buzima busanzwe, Kabayiza hari indi mirimo yagiye akora yo guteza imbere igihugu.

Yabaye Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyanza (JAF), imyaka 11, ayobora komite ya Family Planning ku rwego rw’Akarere igihe kirekire, anayoboye ‘Boys Brigade Anglican’ ku rwego rw’igihugu.

Kuri ubu afite umugore umwe babyaranye abana bane, n’abandi bana babiri arera.