Mu mujyi wa São Paulo muri Brazil, hari imbwa yamaze imyaka 10 iba mu irimbi aho nyirayo yashyinguwe. Iyo mbwa, bise Bob Coveiro, bisobanuye ‘umukozi w’irimbi’, yabaye inshuti y’abantu baza gusura ababo bitabye Imana kuko uko bazaga bayihasangaga.
Iyi mbwa yaje gupfa mu 2021, ariko kuko itagiraga aho iba, nayo ishyingurwa iruhande rw’uwari nyirayo.
BBC ivuga ko iyi nkuru y’urukundo no gukomera kuri shebuja, yaje kuba imbarutso yo gutora itegeko rishya ryo muri leta ya São Paulo ryemera ko amatungo yo mu rugo ashobora gushyingurwa hamwe n’abari bayoroye mu gihe bari batarapfa.
Leta ya São Paulo yavuze ko iri tegeko ryemera kandi rishyira imbere “umubano w’amarangamutima” abantu bagirana n’amatungo yabo.
Umudepite Eduardo Nóbrega, umwe mu baryanditse, yavuze ko ibyo byatangiriye ku nkuru y’urukundo biza kuvamo politiki nshya yemewe n’amategeko.
Iyo mbwa Bob yaherekeje nyirabuja mu irimbi ryo mu karere ka Taboão da Serra ubwo bari bagiye kuhamushyingura. Kuva icyo gihe ntiyigeze ihava, kuko yibwiraga ko ashobora kugaruka akayibura.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera, bageragezaga kuyitahana, ariko nyuma ikongera ikahagaruka nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Brazil.
Nyuma yo kuhamara igihe kirekire, iyo mbwa yubakiwe akazu gatoya k’imbwa k’icyatsi ngo ibashe guturamo.
Kubera guhora aho, Bob yaje kwamamara ndetse iramenyekana cyane bivuye ku kuba uwahazaga wese yarayihasangaga. Bob yaje gupfa mu mwaka wa 2021 igonzwe n’imodoka, maze ishyingurwa iruhande rwa nyirabuja.
Umuryango uharanira ubuzima bw’amatungo witwa Patre, wari uyoboye ibikorwa byo gukusanya inkunga yo kubaka igishushanyo cy’urwibutso, wavuze ko Bob “yigaruriye imitima ya benshi “.
Mu itangazo basohoye, bagize bati: “Abantu babaga bababajwe no gushyingura abo bakundaga bashoboraga kongera guseka igihe babonaga iyo mbwa na yo yaje kubafata mu mugongo. Kuko yakundaga gukina umupira, hari n’ubwo abana bakinaga nayo ukabona bibereye ijisho, abari bafite agahinda bakamera nk’abahumurijwe.”
Depite Eduardo Nóbrega avuga kuri iri tegeko ku munsi w’ejo ku wa Kane, yagize ati: “Umuntu wese wabuze itungo rye arabizi; si itungo gusa, ni umuryango. Kandi iri tegeko ryemera ubwo bufatanye, rikazana icyubahiro mu gihe cyo gusezera bwa nyuma ku itungo ryawe.”
Yanditse no ku mbuga nkoranyambaga ati: “Urukundo ntirurangirira mu gusezera ku irimbi.”
Iryo tegeko risobanura ko injangwe n’imbwa zishobora guhambwa mu mva z’imiryango mu ntara yo mu majyepfo y’igihugu ari na yo ifite abaturage benshi muri Brazil hatitawe ku kuba hubahirizwa amabwiriza y’isuku n’umutekano.
Serivisi zishinzwe gushyingura muri ayo marimbi ni zo zizagena uburyo iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa.
Brazil ifite umubare wa gatatu munini ku isi w’amatungo yo mu rugo, agera kuri miliyoni 160, nk’uko imibare ya ‘Pet Brasil Institute’ ibigaragaza.
