Batatu barimo Barafinda bafunzwe bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu, barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet. Aba bakurikiranweho icyaha gikomeye cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko aba bagabo uko ari batatu bakoreshaga imiyoboro itandukanye ya YouTube mu gukwiza amakuru atari yo, agamije kuyobya abaturage no gushishikariza abantu imyifatire ishobora guhungabanya ituze n’umutekano by’igihugu.

RIB ivuga ko abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo zayo za Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.

“Iperereza riracyakomeza kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byose bishingiye ku ngero z’ibyo batangaje kuri iyo miyoboro, mbere y’ uko dosiye zabo zishyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Uru rwego rwongeye kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butemewe, ishimangira ko itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha cyangwa mu guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.