Basketball: Ibyo wamenya kuri “Shoot 4 Inclusion” ihuza Abafite Ubumuga n’Abatabufite

Tariki ya 1 Werurwe 2025, muri Petit Stade habereye igikorwa cy’umukino w’abakinnyi ba Basketball bafite ubumuga cyiswe ‘Shoot 4 inclusion’.

Mu kiganiro na ICK News, kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abafite ubumuga bakinira Basketball mu magare (Wheelchair), Mechack Rwampungu, yavuze ko gutangiza ‘shoot 4 inclusion’ muri 2022 byaturutse ku mateka ye.

Ati “Iki gitekerezo cyavuye ku mateka yanjye, nari umukinnyi wa Basketball nza kugira impanuka ariko nyuma yo kugira impanuka nasanze muri sosiyete harimo icyuho hagati y’abafite ubumuga ndetse n’abatabufite bityo nigira inama yo gukora igikorwa cyajya gihuriza hamwe abafite ubumuga n’abatabufite kugira ngo nabo bumve ko bashoboye.”

Mechack Rwampungu (uwicaye mu kagare)

Rwampungu avuga nubwo bitaraba 100% ariko hari byinshi byo kwishimira uko iminsi ihita dore ko bamwe imyumvire ari nako igenda ihinduka.

Ati “Ni byiza ko igihugu cyacu hari byinshi kiri gukora harimo kubaka inyubako nshya zishyirwamo n’uburyo bw’abafite ubumuga bahagera kandi byoroshye nka stade ndetse n’izindi nyubako.”

Yongeraho ati “Ikindi cyo kwishimira ni uko abantu batangiye kubyumva bakaba badushyigikira, yaba abanyamakuru ndetse n’abandi baterankunga batandukanye.”

Yasoje atanga ubutumwa ku bakunzi ba basketball n’Abanyarwanda muri rusange agaragaza ko kuba ufite ubumuga bidasobanuye ko udashoboye

Ati “Kugira ubumuga ntibivuze ko udashoboye, ubumuga ni ikintu kimwe ku ruhande ariko umuntu aba asanzwe ari umuntu mbere y’uko agira ubumuga ndetse n’abari mu byaro bakomeze kutabaheza muri siporo n’ibindi bikorwa bitandukanye.”

Shoot 4 inclusion ni igikorwa ngarukamwaka kiba muri Werurwe aho abafite ubumuga n’abatabufite bivanga bagakina hagati yabo mu rwego rwo kuzamura imyumvire ndetse no kwereka abafite ubumuga ko bashoboye kandi badahejwe muri sosiyete.

Muri Soot 4 Inclusion, abakinnyi bose (abafite ubumuga) n’abatabufite bakina bicaye mu magare