OIP-1.jpg

Guverineri Rubingisa yashimiye Akarere ka Kirehe kubwo kwitwara neza mu bizamini bya Leta

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashimiye Akarere ka Kirehe kubwo kwitwara nneza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, aho kaje ku isonga mu gihugu hose muri ibyo byiciro byombi.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa 19 Kanama 2025, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu, gafite amanota 97.09% mu mashuri abanza na 91.3% mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye (Tronc Commun).

Nyuma y’uko aya manota asohotse, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, ubwo yari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu nteko y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Kigarama, yashimiye ubuyobozi bw’Aka Karere, abayobozi b’ibigo, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi babo ku mbaraga bashyize mu gutsindisha abana.

Yagize ati: “Mwaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose. Mbere na mbere ndashimira buri wese wagize uruhare mu mitegurire y’aba banyeshuri cyane cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko ari bo bita ku kubategura neza.”

Yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri gukomeza gushyira imbaraga mu myigire no kurangwa n’isuku aho bari, kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, nawe yavuze ko gutsinda kw’abanyeshuri kwaturutse kuri gahunda yo gukurikirana ibikorwa by’uburezi mu buryo buhoraho.

Meya Rangira Bruno

Ati: “Dufite gahunda yo gukurikirana ibigo by’amashuri tureba imyigire, imyitwarire y’abana n’imyigishirize y’abarimu. Buri mwaka tugirana imihigo n’abayobozi b’ibigo, bakagaragaza ibibazo byose bihari, hanyuma tugafatanya n’inzego z’uburezi mu kubishakira ibisubizo kugira ngo bitabangamira imyigire y’umwana.”

AbanyaKirehe bishimiye intsinzi bagize ku rwego rw’igihugu
Bamwe mu batuye muri aka karere baganiriye na ICK News bavuze ko kuba Akarere ka Kirehe kahize utundi mu gutsinda neza ari ishema rikomeye, aho bemeza ko biteguye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi ngo bazatsinde neza no mu myaka ikurikiraho.

Abaturage b’i Kirehe bishimiye kuba aba mbere mu gihugu cyose

Hitimana Mathew, utuye mu Kagali ka Nyakerera mu Murenge wa Kigarama, agira Ati: “Twashimishijwe n’uko twaje ku mwanya wa mbere. Kubona abana bacu, abavandimwe batsinze ni ibintu binejeje, kandi turiteguye ko no mu myaka iri imbere bazatsinda neza.”

Uwitwa Mukanoheri Editha, utuye mu Kagali ka Kiremera, nawe yunzemo ati: “Nukuri twishimiye intsinzi kuba twahize abandi kandi ku kigero gishimishije, kubera uburyo nka hano muri Kiremera twabonaga amashuri bitugoye, wasangaga abana bajya kwiga kure. None ubu yaratwegereye, twumva ko ari yo mpamvu abana bacu barushijeho gutsinda.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abakoze ibizamini bya Leta mu 2024/2025, mu mashuri abanza bari 219,926, abatsinze ni 166,333. Mu cyiciro rusange (Tronc Commun) bari 148,702, naho abatsinze bakaba 95,674.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads