OIP-1.jpg

U Burusiya: Indege yari itwaye abantu 49 yakoze impanuka

Amakuru y’ibanze avuga ko nta muntu ntumwe warokotse impanuka y’indege itwara abagenzi yo mu Burusiya yari itwaye 49 ubwo yahanukaga mu kirere cyo mu burasirazuba bw’igihugu, , nk’uko bitangazwa n’bitangazamakuru byo muri ako gace.

Ministeri ishinzwe kurengera abaturage, ubutabazi n’imicungire y’ibiza yatangaje kuri uyu wa Kane ko indege yo mu bwoko bwa An-24, ya sosiyete yo muri Siberia yitwa Angara, yabuze ku bikoresho by’itumanaho (Radar) ubwo yegeraga aho yagombaga kugwa, mu mujyi wa Tynda, uherereye mu ntara ya Amur, hafi y’umupaka w’u Bushinwa.

Iyo Minisiteri yavuze ko abashinzwe ubutabazi b’Abarusiya babonye igice cy’indege cyari cyafashwe n’inkongi y’umuriro, mu gihe ibice by’iyo ndege byagaragaye mu ntara ya Amur, nk’uko ikigo cy’itangazamakuru Interfax cyabitangaje.

Minisiteri ibicishije kuri Telegram yagize iti: “Kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-8 iyoborwa na Rosaviatsiya [urwego rushinzwe indege za gisivili mu Burusiya] yabonye igice cy’iyo ndege cyari kiri gushya.”

Ibiro ntaramakuru TASS bitanagaza ko, imwe mu mpamvu zishobora kuba zateye impanuka y’iyo ndege harimo ni ikosa ryakozwe n’abari bayitwaye ubwo bageragezaga kuyururutsa ku butaka mu gihe hari ikirere kibi.

Guverineri w’Intara, Vasily Orlov, yavuze ko, hakurikijwe amakuru y’ibanze, indege yari itwaye abagenzi 43 barimo abana batanu, n’abakozi bayo batandatu.

Icyakora Minisiteri y’Ubutabazi yo yatangaje ko umubare w’abantu bari mu ndege ushobora kuba uri hasi ho gato.

Ubwikorezi bwo mum kirere mu Burusiya bushobora kuba bubi cyane cyane mu bice by’icyaro byitaruye cyane, nko mu gace ka Arctic no mu burasirazuba bw’icyo gihugu, aho ikirere kenshi kiba kibi cyane.

Nubwo amabwiriza agenga umutekano w’indege mu Burusiya yagiye akazwa mu myaka ya vuba, impanuka ziracyabaho, cyane cyane izirebana n’indege zishaje zikora ingendo mu turere tw’icyaro turi kure.

Mu mwaka wa 2021, indege ishaje yo mu bwoko bwa Antonov An-26 itwara ibintu yakoze impanuka mu burasirazuba bw’u Burusiya, ihitana abantu batandatu. Ni mu gihe abantu bose 28 bari mu y’indi ndege yo mu bwoko bwa Antonov An-26 ifite moteri ebyiri, na bo bapfiriye mu mpanuka yabereye i Kamchatka muri Nyakanga uwo mwaka.

Iki gihugu kandi kenshi gikunze guhura n’impanuka zitagira abo zihitana, ariko zikagira ingaruka nko guhindura aho indege igomba kugwa bitunguranye, akenshi biterwa n’ibibazo bya tekiniki.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads